Ku wa 16 Mutarama 2026 ni bwo impande zombi zatangaje ko zinjiye muri gahunda yo guteza imbere Basketball y’abakobwa yiswe "Basketball for Girls in Schools Programme 2026-2030.”

Iyi gahunda yo kuzamura impano izakorerwa mu bigo by’amashuri 30 bibarizwamo abakobwa gusa hirya no hino mu gihugu, aho bizahuzwa no kuzamura tekinike zabo mu mukino wa Basketball, amahugurwa y’ubutoza no gusifura, kuvumbura impano n’ubujyanama, yitezweho kubakirwaho Ikipe y’Igihugu uhereye ku y’abatarengeje imyaka 16.

Ubufatanye bw’impande zombi bwatangiranye n’amahugurwa y’iminsi itatu yahuje abatoza, yabereye kuri Zaria Court na Lycée de Kigali guhera ku wa Gatanu, tariki ya 16 Mutarama, kugeza ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026.

Ubwo yasozaga aya mahugurwa, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa FERWABA, Gahuranyi François Régis, yasabye abarimu bayitabiriye “kuzabyaza umusaruro ubumenyi bungutse no kuzamura impano z’abakobwa bakina Basketball” kuko ari byo bategerejweho.

Umuyobozi Mukuru wa Sport4Change Foundation, Bizimana Jean D’Amour, yashimangiye ko muri iyi gahunda bazibanda ku bana b’abakobwa bo hirya no hino mu gihugu.

Ati “Sport4Change ni Foundation igamije guteza Basketball mu Rwanda ireba ku bana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 12 na 15.”

Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Moïse Mutokambali, yavuze ko aya mahugurwa ari intangiriro kuko bazagera no ku bigo abarimu bavuyeho bagakomeza kubafasha.

Ati “Ni ugutangira mu buryo buri tekinike, ariko ntabwo ari ikintu gitangiye ngo gihite kirangira none aha. Ku bufatanye na Sport4Change, turateganya no kubasanga ku bigo byabo, tubakurikirane bari ku ishuri aho batoza umunsi ku munsi.”

Umwe mu bahuguwe yavuze ko bize “uko wategura umwana mu buryo bw’imbaraga na tekinike ku buryo avamo umukinnyi ushobora kwitwara neza.”

Yongeyeho ati “Twari dusanzwe tubikora ariko tutabikora neza nk’uko amahugurwa yabidukanguriye. Bagiye babyinjiramo imbere, bakadusobanurira neza kugeza tubisobanukiwe.”

Uyu mutoza ukomoka mu Karere ka Nyaruguru yavuze ko nubwo hari abibwira ko Basketball ari umukino w’abanyamujyi, ariko bafite abakobwa bashobora kuvamo abakinnyi beza.

Ati “Ntinze kuhagera nkafasha abana. Nzashaka n’abandi duturanye ku bindi bigo, barahari benshi. Tuzabigisha ubumenyi bw’ibanze mbere yo kubigisha uburyo bw’imikinire.”

Kubwayo Turamye Obed uri muri aba barimu bahuguwe, waturutse muri SOS i Nyamagabe, yashimiye FERWABA na Sport4Change, ashimangira ko hari byinshi bungutse mu minsi itatu bahuguwemo.

Ati “Twize byinshi birimo ibyo gutegura abana mu mutwe, bakaba bameze neza. Twize uburyo ushobora kujyana amarangamutima y’abana n’akamaro k’umutoza mu iterambere ry’umukinnyi.”

Abitabiriye aya mahugurwa ya mbere bari baturutse kuri FAWE Girls’ School- Gisozi , Dove International Montessari School, Lycée Notre-Dames de Cîteaux, GS Apacope , Mother Mary International School, Gashora Girls Academy of Science & Technology, Maranyundo Girls School, Lycée de Zaza, FAWE Girls’ School – Gahini, MaryHill Girls’ Secondary School, Inyange Girls School of Sciences, Stella Matutina Secondary School, GS Notre-Dames des Apôtres-Rwaza, St Vincent de Muhoza, GS Bon Conseil-Byumba , Matter Dei na Ste Bernadette Save.

Hari kandi GS Mère du Verbe- Kibeho, ES Scientifique des Filles Hamdan Bun Rashid, GS Notre-Dames Lourdes Byimana, Lycée de Nyundo, Collége Inyemeramihigo, Ste Marie- Kibuye, Institut Ste Famille- Nyamasheke, College St Mathew, Philipe Neli, GS Gikonko, GS Muzizi, SOS Gikongoro, GS Masoro Rulindo, Ste Marie- Kibuye na ESSI Nyamirambo.

Aya mahugurwa yamaze iminsi itatu yitabiriwe n'abarimu baturutse mu mashuri yo hirya no hino mu gihugu
Aya mahugurwa yamaze iminsi itatu yitabiriwe n'abarimu baturutse mu mashuri yo hirya no hino mu gihugu
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa FERWABA, Gahuranyi François Régis, yasabye abarimu bitabiriye aya mahugurwa kuzabyaza umusaruro ubumenyi bungutse
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa FERWABA, Gahuranyi François Régis, yasabye abarimu bitabiriye aya mahugurwa kuzabyaza umusaruro ubumenyi bungutse
Umuyobozi Mukuru wa Sport4Change Foundation, Bizimana Jean D’Amour, yabwiye abitabiriye aya mahugurwa ko bazakomeza gukorana kugira ngo bazamure Basketball y'abakobwa
Umuyobozi Mukuru wa Sport4Change Foundation, Bizimana Jean D’Amour, yabwiye abitabiriye aya mahugurwa ko bazakomeza gukorana kugira ngo bazamure Basketball y'abakobwa