APR yatsinze Dynamo mu mukino wa ¼ wabereye muri The Filbert Bayi Olympafrica Centre i Kibaha muri Tanzania kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Ukwakira 2026.

Ikipe y’Ingabo yinjiye muri uyu mukino ihabwa amahirwe menshi nyuma yo kwitwara neza mu mikino yo mu matsinda, aho yari yaratsinze imikino yayo yose, ikomeza gushimangira ko iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kugera kure muri iri rushanwa.

APR yasoje imikino yo mu itsinda iri ku mwanya wa mbere mu Itsinda B nyuma yo gutsinda Equity Hawks yo muri Kenya amanota 91-56, Vijana Basketball Club yo muri Tanzania amanota 115-51 ndetse na Les Hippos yo mu Burundi amanota 95-66.

Ku rundi ruhande, Dynamo yari yazamutse muri ¼ iri ku mwanya wa kane mu Itsinda A nyuma yo gutsindwa imikino yose yo mu matsinda, irimo uwo yatsinzwemo na REG WBBC amanota 103-55.

Intsinzi ya APR WBBC y’amanota 110-52 yatumye iba ikipe ya kabiri ihagarariye u Rwanda igeze muri ½ nyuma ya REG WBBC yari yabanje kunyagira Vijana Basketball Club yo muri Tanzania amanota 108-40.

REG yari yazamutse muri ¼ iyoboye Itsinda A idatsinzwe umukino n’umwe. Mu rugendo rwayo, yatsinze KPA yo muri Kenya amanota 95-79, Fox Divas yo muri Tanzania amanota 97-74 ndetse na Dynamo yo mu Burundi amanota 103-55.

Muri ½ kizakinwa ku wa Gatanu, APR WBBC izahura n’ikipe ikomeza hagati ya Kenya Ports Authority [KPA] na Equity Hawks zo muri Kenya, mu gihe REG WBBC itegereza ikipe itsinda hagati ya Les Hippos yo mu Burundi na Fox Divas yo muri Tanzania.

APR na REG ziri gushaka kugera ku mukino wa nyuma ndetse no kubona itike yo gukina icyiciro cya nyuma cya “FIBA Women’s Basketball League Africa 2026”. Amakipe abiri ya mbere muri Zone 5 ni yo azabona itike yo gukina iri rushanwa rizabera i Cairo mu Misiri tariki ya 11-20 Ukuboza 2026.

Mu 2025, APR WBBC ni yo yegukanye Zone 5 nyuma yo gutsinda REG WBBC amanota 82-68 ku mukino wa nyuma.

REG WBBC yakomeje isezereye Vijana WBC yo muri Tanzania