Iyi mikino isoza amatsinda ya “FIBA Women’s Basketball League Africa 2026 Qualifiers – Zone 5” iri kubera muri Tanzania, yakinwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, muri Filbert Bayi Olympafrica Centre i Kibaha.

REG WBBC yari mu Itsinda A, yanyagiye Dynamo yo mu Burundi amanota 103-55, iyirusha ikinyuranyo cy’amanota 48.

Iyi kipe y’u Rwanda yakomeje kugaragaza imbaraga muri iri rushanwa nyuma y’uko yari yanitwaye neza mu yindi mikino yo mu itsinda ryarimo KPA Women’s Basketball Team yo muri Kenya, Fox Divas yo muri Tanzania na Dynamo yo mu Burundi.

REG WBBC yasoje imikino yo mu itsinda iri ku mwanya wa mbere, bituma muri ¼ cy’irangiza izahura na Vijana Basketball Club yo muri Tanzania, yabaye iya kane mu Itsinda B.

Ku rundi ruhande, APR WBBC na yo yasoje imikino y’amatsinda mu buryo bushimishije, itsinda Les Hippos yo mu Burundi amanota 95-66.

APR WBBC yari mu Itsinda B hamwe na Equity Hawks yo muri Kenya, Vijana Basketball Club yo muri Tanzania na Les Hippos yo mu Burundi.

Ikipe y’Ingabo yasoje imikino yo muri iri tsinda iri ku mwanya wa mbere, biyihesha gukomeza muri ¼ cy’irangiza aho izahura na Dynamo yo mu Burundi yabaye iya kane mu Itsinda A.

Imikino ya ¼ yose izakinwa ku wa Kane, tariki ya 22 Ukwakira 2026. Icyo gihe kandi, KPA na Equity zo muri Kenya zizisobanura naho Les Hippos ihure na Fox Divas.

REG WBBC na APR WBBC ziri gushaka itike yo gukina FIBA Women’s Basketball League Africa 2026, irushanwa rihuza amakipe akomeye muri Basketball y’Abagore ku Mugabane wa Afurika.