Iki cyemezo kiri mu byafatiwe mu Nteko Rusange ya FERWABA yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, aho hemejwe impinduka zitandukanye zigamije guteza imbere Basketball y’u Rwanda, kongera ubunyamwuga mu makipe no gushyiraho uburyo burambye bwo kuzamura impano z’abakiri bato.

Mu mpinduka zemejwe, guhera mu 2027, buri kipe yo mu Cyiciro cya Mbere izajya yemererwa kwandikisha abakinnyi 20, barimo abanyamahanga batarenze batandatu, habariwemo n’abahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Muri abo banyamahanga, batatu gusa ni bo bazajya bemererwa kuba mu kibuga icyarimwe.

Mu 2028, umubare w’abakinnyi ikipe yemerewe kwandikisha uzagabanywa uve kuri 20 ugere kuri 18, barimo abanyamahanga batarenze bane, ariko batatu gusa bakazajya bemererwa kugira mu kibuga rimwe.

Mu 2029, amakipe azakomeza kwandikisha abakinnyi 18, barimo abanyamahanga batarenze bane, ariko abemerewe kuba mu kibuga icyarimwe bagabanuke bave kuri batatu babe babiri.

Izi mpinduka zigamije guha abakinnyi b’Abanyarwanda amahirwe menshi yo gukina, kubona ubunararibonye no kongera umubare w’abashobora kwifashishwa mu makipe y’igihugu.

Ku makipe yo mu Cyiciro cya Kabiri, guhera mu 2027, buri kipe izajya yemererwa kwandikisha abanyamahanga batarenze babiri, ariko umwe gusa abe ari we ushyirwa ku rutonde rw’abakinnyi bifashishwa ku mukino.

Hagiye gushyirwaho uburyo bwo guha abakinnyi amanota

Mu zindi mpinduka zikomeye, FERWABA yemeje ko guhera mu 2028, hazatangira gukoreshwa uburyo bwo guha abakinnyi amanota hagendewe ku byiciro barimo.

Buri kipe izajya yemererwa kugira abakinnyi bafite amanota ateranyijwe atarenze 50.

Umukinnyi w’umunyamahanga cyangwa uwahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda azajya abarirwa amanota atanu, Umunyarwanda urengeje imyaka 23 abarirwe amanota atatu, mu gihe Umunyarwanda uri munsi y’imyaka 23 azajya abarirwa amanota zeru.

Ubu buryo bugamije gushishikariza amakipe guha amahirwe abakinnyi bakiri bato no kubafasha kuzamura urwego rwabo.

FERWABA kandi yemeje ko guhera mu 2028, amakipe yose yo mu Cyiciro cya Mbere, uretse ashingiye ku bigo by’amashuri, azajya asabwa kugira amakipe y’abatarengeje imyaka 15, 18 na 21.

Iri Shyirahamwe rizanategura amarushanwa y’abana batarengeje imyaka icyenda na 12, mu rwego rwo gutangira kuzamura impano bakiri bato.

Amarushanwa amwe azajya akinwa n’Abanyarwanda gusa

Mu rwego rwo kongera amahirwe y’abakinnyi b’Abanyarwanda, FERWABA yemeje ko amarushanwa arimo Rwanda Cup, Heroes Cup, GMT n’iryo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore azajya akinwa n’Abanyarwanda gusa.

Ni icyemezo kigamije gutuma abakinnyi b’imbere mu gihugu babona umwanya uhagije wo kwigaragaza no kongera ubushobozi bwo guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Ku bijyanye n’abatoza, guhera mu 2027, amakipe azasabwa kongera inzobere mu bijyanye no kongerera abakinnyi imbaraga, imirire, gusesengura amashusho y’imikino ndetse n’imitekerereze mu mikino.

Guhera mu 2028, buri kipe izajya yemererwa kugira umunyamahanga umwe gusa mu batoza n’abandi bagize itsinda ry’abatoza, mu rwego rwo guteza imbere ubushobozi bw’abatoza b’Abanyarwanda.

Shampiyona ya 2027 izatangira muri Mutarama

Muri iyi Nteko Rusange, hemejwe kandi ingengabihe y’amarushanwa ya Basketball yo mu 2027.

Irushanwa rya Super Cup rizaba ku wa 15 Mutarama 2027, mu gihe Shampiyona y’u Rwanda izatangira ku wa 17 Mutarama, ikazasozwa bitarenze Ukwakira 2027.

Rwanda Cup izatangirana na Shampiyona, imikino yayo ijye iba ku wa Gatatu.

Ku bijyanye no kwandikisha abakinnyi, mu 2027 amakipe azajya asabwa kubandikisha nibura amasaha 48 mbere y’umukino, mu gihe guhera mu 2028 hazashyirwaho ibihe byihariye byo kwandikisha abakinnyi mu mikino ibanza, iyo kwishyura n’iya kamarampaka (Playoffs).

FERWABA yanemeje ko guhera mu 2027, hazatangira gukorwa ibizamini byo kureba niba abakinnyi badakoresha ibiyobyabwenge byongera imbaraga, hanashyirwe imbaraga mu kurwanya gutegura ibiva mu mikino mbere y’uko iba no gutega ku mikino mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Muri iyi Nteko Rusange kandi, REG Women BBC na St Peter Igihozo zemerewe kuba abanyamuryango bashya ba FERWABA, nyuma yo kuzuza ibisabwa, mu gihe UR Kigali BBC yazamuwe mu Cyiciro cya Mbere mu Bagabo.