Imwe mu mikino mpuzamahanga ya ruhago mu Rwanda yaranzwe n’amateka arimo ibintu bidasanzwe
Nyuma y’umukino wahuje APR FC na Les Aigles du Congo i Lubumbashi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, waranzwe n’ibintu bidasanzwe, nagize igitekerezo cyo kugaruka ku mateka y’indi mikino mpuzamahanga amakipe yo mu Rwanda, ndetse n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yagiye akina, aho kwibanda gusa ku byabereye mu kibuga, ahubwo nkagaruka no ku bibazo byagiye biyiranga, birimo imisifurire, imyitwarire y’abakinnyi n’abayobozi, ingendo zigoranye, umutekano, politiki n’imibanire hagati y’ibihugu.