Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko abantu 61 barimo n’abanyenganda bamaze gufungwa bakurikiranyweho kwenga no gukwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, aho bamwe bakoraga ibinyuranyije n’ibyo baherewe uburenganzira.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, cyatangaje ko abanyeshuri 258.255 bazakora ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye n’icya kabiri guhera ku wa 15 Nyakanga 2026.
Nyuma y’igihe gito Zaria Court Hotel itangiye kugenzurwa na Hilton, ikigo mpuzamahanga gikora ishoramari mu by’amahoteli, yatanze amahugurwa ku bakozi bayo agamije kubazamurira ubumenyi na serivisi batanga kugira ngo zijye ku rwego mpuzamahanga bigendanye n’amahame y’iki kigo.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko Abanyarwanda basura pariki z’igihugu biyongereyeho ibihumbi bitandatu mu 2024 bagera ku 45.763 bavuye ku 38.822 mu 2023.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buholandi, Caspar Veldkamp, yeguye ku mwanya we nyuma y’uko Guverinoma ihuriweho n’amashyaka menshi y’iki gihugu yanze gufatira ibihano Israel, kuko ikomeje kugaba ibitero muri Gaza.