Nouvelle-Zélande ni hamwe mu hantu ha mbere ku isi abantu bagera ku wundi munsi mbere y’abandi kuko ku ngengabihe y’amasaha (GMT), iki gihugu kiri imbere ho amasaha 12.

Iki gihugu kiri imbere y’u Rwanda ho amasaha icumi. Saa tanu z’igitondo mu Mujyi wa Auckland nibwo Umunyarwanda wa mbere yatoye.

Allan Hakizimana, Umunyarwanda wiga muri Kaminuza ibijyanye na Engeneering niwe watoye mbere y’abandi bose.

Umwarimu muri Kaminuza muri iki gihugu, Egide Kalisa, yabwiye IGIHE ko uyu musore yatoye saa 11:00 ku isaha yo muri iki gihugu uwamukurikiye akaba yatoye nyuma y’iminota ibiri.

Ibindi bihugu byakurikiye Nouvelle-Zélande mu gutora ni u Buyapani na Australia.

Abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda ni Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi agashyigikirwa n’andi mashyaka umunani; Dr Frank Habineza wa Green Party n’umukandida wigenga Phillippe Mpayimana.

Allan Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere ku isi watoye Perezida wa Repubulika
Allan Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere ku isi watoye Perezida wa Repubulika
Kalisa Egide, wayoboye Umuryango w'Abanyeshuri ba Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (NURSU) mu myaka ishize, atora Perezida wa Repubulika
Kalisa Egide, wayoboye Umuryango w'Abanyeshuri ba Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (NURSU) mu myaka ishize, atora Perezida wa Repubulika
Abaharariye amatora mu Mujyi wa Auckland: Raymond Serwakira  usanzwe ari Perezida wa Diaspora  na Lady Clare De Lore Consulat General w’u Rwanda muri  Nouvelle-Zélande
Abaharariye amatora mu Mujyi wa Auckland: Raymond Serwakira usanzwe ari Perezida wa Diaspora na Lady Clare De Lore Consulat General w’u Rwanda muri Nouvelle-Zélande
Egide Kalisa, umwe mu bashinzwe amatora, yereka Abanyarwanda bagiye gutora uko urupapuro rw’itora ruzingwa
Egide Kalisa, umwe mu bashinzwe amatora, yereka Abanyarwanda bagiye gutora uko urupapuro rw’itora ruzingwa