Kuwa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 1959, wabaye iherezo ry’ubuzima bwa Rudahigwa wari umaze imyaka icumi ahanganye n’Ababiligi kubera ibyemezo n’imiyoborere yabo mibi mu Rwanda.
Guhera ku munsi umwami yatangiyeho, Abanyarwanda banuganugaga ko yishwe n’Ababiligi bari bafite u Rwanda nk’indagizo, gusa hakabura ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwabo muri urwo rupfu rutunguranye.
Isaïe Murashi, inzobere mu mateka akaba n’umwanditsi w’ibitabo, aherutse gushyira hanze igitabo yise ‘Sur les origines du génocide contre les Tutsi livre II, La fabrication du Hutisme ou l'Idéologie du Génocide contre les Tutsi’.
Muri iki gitabo, agaragaza ubushakashatsi yakoze bw’uruhare bw’Ababiligi mu guhitana Umwami Rudahigwa, n’uburyo bari bamaze igihe bamurwaye.
Umwami yari yahagurutse mu Rwanda kuwa Gatanu tariki 24 Nyakanga 1959, yerekeza i Bujumbura aho yari gufatira indege imujyana New York gusaba ubwigenge bw’u Rwanda muri Loni.
Mbere yo kugana New York, yagombaga guhura na Guverineri wa Ruanda-Urundi, Jean Paul Harroy ndetse akaniteza urukingo rwa Fièvre Jaune mbere yo gukomereza muri Amerika.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Murashi yavuze ko Ababiligi bari bamaze igihe bahiga Rudahigwa ku buryo n’ibyabereye i Bujumbura bitatunguye benshi bari basanzwe bazi umubano we n’abakoloni.
Ati “Yatangiye guhinduka agiye i Burayi mu 1949. Yageze i Burayi asanga abazungu ni ingegera […] Yarakaye cyane amenye ko bishe na Se, atangira kujya afata nabi abazungu. Yakoze ibintu byinshi abazungu badashaka.”
“Icya mbere bapfuye ni iby’amoko, akavuga ati ‘Abanyarwanda murajya kubabatiza ngo ni abahutu, ngo ni Abatutsi, murashaka kudusenyera igihugu?’ Yatangiye gukora ibintu abazungu babuzaga nko kwinjira mu mahoteli.”
Murashi avuga ko byatangiye kuba bibi ubwo yajyaga mu imurika mpuzamahanga ryabereye mu Bubiligi mu 1958, akavayo afite gahunda yo kujya gusabira u Rwanda ubwigenge bwihuse.
Umwami Rudahigwa yasabye Rendez-Vous yo guhura n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ndetse n’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byose abikora Ababiligi batabizi.
Ati “Yari yahawe rendez-vous noneho abazungu barabimenya. Jean Paul Harroy arabimubaza undi aramwemerera, noneho Harroy amutumira i Bujumbura ngo azagende babiganire. Kwari ukumubeshya kuko bari bapanze kumwica.”
Kuwa Gatandatu mu gitondo tariki 25 Nyakanga 1959, nibwo Rudahigwa na Harroy bagombaga guhura, ariko Rudahigwa yageze i Bujumbura aho Harroy yabaga aramubura.

Murashi avuga ko Rudahigwa ajya kuva mu Rwanda yashatse guhura na Musenyeri André Perraudin wari uhagarariye Kiliziya Gatolika mu Rwanda, na we aramubura.
Ati “ Ajya i Bujumbura agiye kwa Harroy asanga nta bwo ari mu biro. Yamubeshye abizi kuko byahuriranaga na Weekend [impera y'icyumweru]. Rudahigwa aravuga ati ‘ndaguma i Bujumbura nzahure na Harroy kuwa Mbere mbone gutaha.”
“Amaze kubura Harroy yashatse icyo ari bukore muri iyo minsi kugira ngo azageze kuwa Mbere. Yari ajyanye n’abantu bari muri hoteli Paguidas i Bujumbura. Nabibwiwe n’umuntu wigaga i Bujumbura icyo gihe, ati ‘yaje kutureba avuye kwa Harroy’, ajya kuramutsa abanyeshuri b’abanyarwanda baraganira arababwira ati ‘ngiye kujya New York gusaba ubwigenge, mwige ejo nimwe muzaba mutegeka iki gihugu.”
Rudahigwa amaze guhura n’Abanyarwanda bigaga i Bujumbura, ngo yagiye kuvugana gato n’abacuruzi bo muri Sénégal bashakaga gushora imari mu Rwanda, bemeranya ko nava kwiteza urukingo ku mugoroba, barongera bagahura bakaganira byimbitse.
Murashi ati “ Bahanye rendez-Vous ya nimugoroba, asezera ku bantu bari bari kumwe harimo umugabo witwa Eugène Muhikira, Runuya n’abandi. Abasezeraho ajya kureba wa muganga we Julien Vinck. Yakoreraga mu bitaro Prince Regent Charles Bujumbura hafi ya Paguidas, nta n’iminota icumi mu modoka.”
Umwami Rudahigwa niwe witwaraga mu modoka. Murashi yavuze ko nta barinzi yajyanaga nabo. Ubwo yari amaze guhana gahunda n’abacuruzi bo muri Sénégal, yahise yatsa imodoka yerekeza ku bitaro Prince Regent Charles.

Yinjiye mu cyumba Dr Vinck yakoreragamo, amutera urushinge undi asohotse mu ivuriro yikubita hasi. Nyuma y’iminota mike byatangajwe ko yatanze azize kuvira imbere mu bwonko.
Murashi ati “Ababiligi babikoze muri Weekend kugira ngo bamwice nta muntu uhari. Dr Vinck aho kumutera urukingo, amutera uburozi. Byaje kumenyekana bimenywe n’umuforomo w’umunye-Congo wari ku izamu Vinck atabizi. Abandi bakoze nta bari bahari.”
Uwo munye-Congo wari ushinzwe kubaga, yitwa Bernard Mulamba. Aho yakoreraga niho habaga telefone, ari naho Dr Vinck yaje kumenyeshereza Guverineri Harroy ko umwami Rudahigwa ‘yamaze kwicwa’.
Mulamba akimara kurita mu gutwi, niwe wagiye mu Ngagara ahari hatuye Abanyarwanda benshi kubabwira ko Umwami wabo yatanze.
Mu gihe hirya no hino u Bubiligi bukomeje gusaba imbabazi mu bihugu bwakolonije kubera ingaruka z’ubugome bakoreye abaturage, Murashi yemeza ko n’u Rwanda rugifitanye urubanza rukomeye n’u Bubiligi.
Ati “Ababiligi dufitanye urubanza rukomeye imbere y’amateka. Nibo bagize uruhare mu mateka yo kutugirira nabi, batwiciye umwami, badutwara amasambu, baradutwikira baratwirukana turanga imyaka yose, bisozwa na Jenoside.”
U Bubiligi bwasabye imbabazi u Rwanda ku kutagira icyo bukora mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ni kimwe mu bihugu bya mbere by’i Burayi byabikoze, icyakora ntabwo kiragaragaza uruhare rwacyo mu mateka y’ubukoloni mu Rwanda, by’umwihariko mu rupfu rw’umwami Rudahigwa.
Murashi avuga ko ababiligi banafite uruhare mu rupfu rw’Umwami Yuhi V Musinga, se wa Rudahigwa nyuma yo kumucira ishyanga mu 1931.









Ibitekerezo 0