Umwami mu Rwanda yari uw’abantu bose, bigatuma buri wese amwibonamo.
Abavukiye mu bice by’Amayaga by’umwihariko i Nyanza babwiye IGIHE ko abami b’u Rwanda bakundaga kwegera abaturage cyane bakamenya ubuzima babayemo.
Alphose Munyantwari ufite imyaka 84 yavuze ko Kigeli V Ndahindurwa yari umuyobozi ukundwaga n’abaturage, bakamwishimira ndetse bakamuririmba bamusingiza.
Munyantwari yibukira kuri Kigeli V Ndahindurwa ku kuba yari umwami ugira impuhwe ku buryo n’abo muri APROSOMA babaga batwikiye Abatutsi yabababariraha.
Ati “Umwami Kigeli V Ndahindurwa yari umuntu w’umunyampuhwe. Bazanaga aba-APROSOMA batwikiraga abandi, abamugeraga iruhande ntabwo babicaga, barababazaga bagataha.”
Vedaste Munyangabe we yavuze ko Ndahindurwa akimara kwima ingoma, abaturage bamwishimiraga ku buryo kumva ko imodoka ye ije bakajya kumusanganira.
Yashimangiye ko uburyo abantu bamwakiraga byagaragazaga icyizere bamugiriraga n’uburyo bamubonagamo ubushobozi bwo kubayobora.
Ndahindurwa mbere yo kuba umwami, ngo yabanje gukorera muri teritwari ya Astrida yimenyereza akazi, nyuma akajya ku Gikongoro kwa shefu witwaga Zimurinda.
Alphonse Munyantwari, ubu ufite imyaka 84, na we yibuka Kigeli V Ndahindurwa nk’umwami wakundwaga cyane cyae mu banyamuryango ba UNAR, barimo abakobwa biyandikagaho amagambo amusingiza.
Yasobanuye ko hari abiyandikaga ku maboko ngo “Vive Kigeli”, asobanura ngo “Harakabaho Kigeli”, akabifata nk’ikimenyetso cy’uko bari bamwishimiye.
Ati “Umwami Kigeli yari umwami ukunzwe. Icyo nibuka cyo ni uko abantu bitwaga aba LUNAR, ubundi ni UNAR ni aba-PARMEHUTU bashakaga kubaha ikizina kibi.”
Asobanura ko nyuma yo gutanga kwa Rudahigwa, kwimika Kigeli V byahumurije abari bashenguwe n’ugutanga k’umwami.
Ati “Rudahigwa yamaze gutanga badushumbusha Umwami Kigeli V Ndahindurwa ni ukuri abantu bose bararuhutse n’abantu bakumva bakomeye.”
Kigeli V Ndahindurwa ntiyarambye ku ngoma kuko yimye mu 1959 ariko mu 1960 ahita agenda. Icyo gihe abakoloni b’Ababiligi barwanyaga ubwami kuko umwami yari mu bashaka ubwigenge bwuzuye bw’igihugu, bo bashyigikira amashyaka ashingiye ku bwoko batangira gukandamiza Abatutsi, barameneshwa abandi baratwikirwa, ndetse baranicwa.
Munyantwari yibuka ko habayeho amatora y’abayobozi ba UNAR i Nyanza, umwami adahari, bityo ko atabonye umwanya uhagije wo gutegekana n’Ababiligi.
Rudahigwa wasuraga abaturage akanakira ibibazo byabo
Kigeli V Ndahindurwa yasimbuye umwami Mutara III Rudahigwa. Munyangabe wari utuye hafi y’ibwami yabwiye IGIHE ko uyu yari umwami wegerwa n’abaturage, harimo n’ababaga bafitanye ibibazo n’abashefu cyangwa abasushefu bakamushyira ibibazo kandi akabikemura.
Ati “Rudahigwa rwose yari umubyeyi wacu twese twaramwegeraga, kandi yagiraga n’igihe cyo gutembera muri twebwe akareba abaturage.”
Munyangabe avuga ko aho bari batuye bahingaga amasaka, ibijumba n’indi myaka, kandi Rudahigwa akajya abasura kugira ngo arebe uko bamerewe.
Mu byo yibuka ku gihe yari akiri ku ishuri, avuga ko Rudahigwa yasuraga amashuri, agasuhuza abanyeshuri.
Munyantwari we amwibuka ajya i Mututu kureba inka ze, atwaye imodoka bitaga “isasu”, rimwe na rimwe ari wenyine.
Munyantwari avuga yigeze kumuramutsa amuhaye ikiganza cye ndetse akabigereranya no gusuhuza Perezida muri iki gihe.
Ati “Yazaga wenyine akava mu modoka aho twigaga ku ishuri akaza akaturamutsa, ni na we naramukije. Namukomeye mu mashi tumuhereza akaboko, yakundaga abana cyane…yazaga no mu ishuri akaramutsa abana.”
Rudahigwa yajyaga mu misa ya kabiri. Iyo yabaga irangiye, yahagararaga hagati y’ingabo ze, akanywa isegereti, akaganira na zo, zikamukomera amashyi mbere y’uko ataha.
Ku rundi ruhande, Munyantwari yibuka Rudahigwa nk’umuhigi watabaraga abaturage babaga babangamiwe n’inyamaswa.
Yibuka ko mu 1953, i Kibirizi hari ingwe yicaga abantu n’amatungo, Rudahigwa asaba ko bazirika ihene munsi y’igiti, bakamutegurira aho ahagarara kugira ngo azice iyo ngwe.
Munyantwari avuga ko ubwo yavaga ku ishuri agiye kwa nyirasenge i Kibirizi, yahasanze ihene munsi y’igiti cy’umunyinya, iyo ngwe Rudahigwa ije kurya ihene Rudahigwa arayica.























Ibitekerezo 0