00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yambikiye impeta umukunzi we ku gasongero k’inyubaho ireshya na metero 400

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 July 2026 saa 11:15
Yasuwe :

Umusore bikekwa ko yitwa Ivan Beerkus, yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yazamukanaga n’umukunzi we Angela Nikolau umunara w’inyubako ya Empire State iri i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ntera ya metero 443 agahita amwambikirayo impeta y’urukundo.

Ubwo Beerkus na Nikolau bari bageze ku gasongero k’iyi nyubako, berekanye igitambaro cyanditseho amagambo agaragaza ko iyo urukundo rutsinze inyota yo gukunda ubutegetsi, Isi ibona amahoro.

Mu minota 10 bamaze ku gasongero k’iyi nyubako, Beerkus yahise atera ivi yambika impeta y’urukundo Nikolau bahita basomana babona kumanuka.

Polisi ya New York yatangaje ko aba bombi bahise batabwa muri yombi.

Beerkus na Nikolau bagaragaye muri filime mbarankuru yo mu 2024 ya ‘Skywalkers: A Love Story’, bazwiho kurira inzu ndende zo mu bice bitandukanye by’Isi. Bivugwa ko batuye i New York.

Umuvugizi wa Empire State, yavuze ko icyo gikorwa kitemewe cyakozwe n’aba bombi, kitigeze gihugabanya abashyitsi babo.

Icyakora mu itangazo yashyize hanze yagaragaje ko umunara wa Empire State ari ahantu hafasha abantu kugira ibihe byiza batazibagirwa mu mubano wabo.

Empire State yubatswe mu 1930 itahwa mu 1931. Ireshya na metero 443 ubariyemo n’uburebure bw’umunara wayo. Ifite amagorofa 102 utabariyemo ayo munsi y’ubutaka. Iyi nzu yabaye iya mbere ndende ku Isi imyaka 40.

Ivan Beerkus yambikiye umukunzi we Angela Nikolau impeta ku gasongero k'inyubako iresha na metero 433
Empire State iri i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ireshya na metero 443

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages