Ni inkuru yatangajwe n’umugenzi wari hafi y’uyu mugabo wabimenyeshejwe n’urusaku rw’uyu mugore wari urimbanyije muri iki gikorwa kitavugwaho rumwe na benshi.
Mu buhamya yatanze kuri polisi, TMZ yabonye, uwo mugabo yavuze ko Katy Inzer yari yicaye inyuma ye n’umugore we mu ndege ya American Airlines yavaga i Baltimore yerekeza i Miami ku wa 11 Nzeri, ubwo yumvaga “amajwi adasanzwe yo kuniha cyane” aturuka mu murongo w’intebe wari inyuma ye.
Uwo mugabo yabwiye polisi ko yahindukiye akabona Inzer yakuyemo imyenda yo mu gice cyo hasi cy’umubiri, yikinisha, amaguru ye ari ku idirishya.
Yabwiye abapolisi ko yahise abimenyesha abakozi bo mu ndege, basaba Inzer kubireka no kongera kwambara. Uwo mugabo yavuze ko Inzer yabumviye akareka ibyo yari arimo.
Raporo ya polisi igaragaza ko ubwo indege yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Miami, abapolisi bahase Inzer ibibazo, babona ko yari yahaze agasembuye na cyane ko amaso ye yari yatukuye cyane.
Inzer yabwiye abapolisi ko ubwo indege yamaraga i Baltimore amasaha abiri, yanyoye inzoga nyinshi mbere yo kuyurira. Yanavuze ko nta kintu na kimwe yibukaga mu byabereye mu ndege kuko yari asinziriye.
Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) ni rwo rwafashe inshingano zo gukora iperereza. Kugeza ubu, Inzer ntarafatwa cyangwa ngo ashinjwe icyaha.



Ibitekerezo 0