00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwari nyiri-Pornhub agiye kugura Lukoil yafatiriwe na Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 December 2025 saa 08:41
Yasuwe :

Bernd Bergmair wahoze ari nyir’urubuga Pornhub, rushyirwaho amashusho ajyanye n’imibonano mpuzabitsina yagaragaje ubushake bwo kugura imitungo y’ikigo cy’u Burusiya kizwi nka Lukoil yafatiriwe na Amerika.

Amakuru yagiye hanze yemeza ko Bernd Bergmair yegereye Minisiteri y’Imari ya Amerika kugira ngo agure imitungo ya Lukoil.

Amerika yafatiriye imitungo ya Lukoil mu Ukwakira 2025, bituma iki kigo gicuruza ibikomoka kuri peteroli gitangira urugamba rwo kugurisha imitungo y’amashami n’ibigo bigishamikiyeho mu mahanga ifite agaciro ka miliyari 22 $.

Ku ikubitiro Gunvor Group yagaragaje ubushake bwo kuyigura ariko Amerika ibyitambika ivuga ko u Burusiya buyifitemo inyungu.

Umunyamategeko wa Bergmair yabwiye Reuters ko “Lukoil International GmbH yaba ari ishoramari ryiza kandi buri wese yakwishimira gutunga imigabane yayo.”

Bergmair yari nyiri MindGeek, ibarizwamo urubuga rushyirwaho amashusho ajyanye n’imibonano mpuzabitsina agenewe abantu bakuru. Yagurishije imigabane ye mu 2023 ikigo cye kiguzwe na sosiyete yo muri Canada.

Bergmair afite imitungo ibarirwa muri miliyari 1,4 z’Amayero, akagira ishoramari mu bijyanye n’inyubako zo guturamo, ubuhinzi n’ibindi.

Bernd Bergmair wahoze ayobora Pornhub yagaragaje ubushake bwo kugura Lukoil

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages