Amakuru yagiye hanze yemeza ko Bernd Bergmair yegereye Minisiteri y’Imari ya Amerika kugira ngo agure imitungo ya Lukoil.
Amerika yafatiriye imitungo ya Lukoil mu Ukwakira 2025, bituma iki kigo gicuruza ibikomoka kuri peteroli gitangira urugamba rwo kugurisha imitungo y’amashami n’ibigo bigishamikiyeho mu mahanga ifite agaciro ka miliyari 22 $.
Ku ikubitiro Gunvor Group yagaragaje ubushake bwo kuyigura ariko Amerika ibyitambika ivuga ko u Burusiya buyifitemo inyungu.
Umunyamategeko wa Bergmair yabwiye Reuters ko “Lukoil International GmbH yaba ari ishoramari ryiza kandi buri wese yakwishimira gutunga imigabane yayo.”
Bergmair yari nyiri MindGeek, ibarizwamo urubuga rushyirwaho amashusho ajyanye n’imibonano mpuzabitsina agenewe abantu bakuru. Yagurishije imigabane ye mu 2023 ikigo cye kiguzwe na sosiyete yo muri Canada.
Bergmair afite imitungo ibarirwa muri miliyari 1,4 z’Amayero, akagira ishoramari mu bijyanye n’inyubako zo guturamo, ubuhinzi n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!