Uyu mugabo wari ufite imyaka 43 witwa Igho Ubiribo, uzwi ku mbuga nkoranyambaga ku mazinaya Tiny, Denisi na Ego, yatewe inshinge z’umuti urimo ‘acide hyaluronic na ‘lidocaine mu ivuriro ryo muri Bangkok.
Hakoreshwejwe hafi militiro 40 z’iyo miti mu gikorwa cyakozwe n’ivuriro ryo muri Bangkok ritavuzwe izina, nk’uko amakuru yatanzwe mu rukiko rwa Inner West London Coroners’ Court yabigaragaje.
Mu icyo gihe yahabwaga ubwo buvuzi, Igho Ubiribo yari acumbitse muri hoteli ya i Bangkok hamwe n’umugore we Danielle Simba Allen, ukora ibijyanye n’imideli akaba n’umuntu uzwi mu bikorwa by’imyidagaduro.
Ku mugoroba w’uwo munsi, ubwo bari bari kumwe, yatangiye gutaka ububabare mu gituza ndetse ahita yikubita hasi inshuro ebyiri.
Mu bitaro, abaganga basanze afite ikibazo cyo kuziba k’umutsi ujyana amaraso mu bihaha. Nyuma yaho yajyanywe mu cyumba cy’abarwayi barembye cyane, aho yakorewe ubufasha bwo kongera guhumeka no gutera k’umutima mu gihe kirenga iminota 100. Igho Ubiribo yapfuye mu gitondo cyo ku wa 6 Werurwe.
Nyuma y’uko ibyo bibaye, umuryango w’uwo mugabo wasabye ko hakorwa isuzuma ryimbitse ryerekana ko icyatumye apfa kuko we atari afite ikibazo cyo kugira igitsina gito.
Umuhungu we w’imyaka 21 yavuze ko we n’umuryango we batizera ko umubyeyi we yishwe no kongera igitsina cye kuko kitari gito ku buryo yajya kucyongeresha.
Ati “Nta muntu wo mu muryango wizera ko yigeze ajya kongeresha igitsina cye. Kubera ko ntabwo yagiraga igitsina gito mu buzima busanzwe.”
Yakomeje avuga ko umubyeyi we yagiraga abagore benshi rero atekereza ko nta mpamvu yagakwiriye gutuma ajya kongeresha igitsina cye gusa avuga ko ubwo yari atangiye gukundana n’umugore we Daneille Simba Allen ni bwo yatangiye kuvuga ko azajya kwa muganga kubagwa bigamije kongeresha ubwiza.
Ati “Yagiraga abakunzi benshi ni yo mpamvu nkeka ko bitari ngombwa ko ajya kongeresha igitsina cye. Gusa nibuka ko ubwo yaratangiye gukundana na Danielle ni bwo yatangiye gutekereza uburyo yajya kongereshha ubwiza mu rwego rwo gukomeza kugira ubuzima bwiza.”
Yagaragaje ko bibabaje kubona mu bitangazamakuru bitandukanye haba hagaragaramo amakuru avuga ko umubyeyi we yishwe no kongera igitsina cye kandi atarabikeneye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!