Uyu mugabo witwa Michael Philips, ufite imyaka 38, yashyize ubusabe bwe ku rubuga rwa GoFundMe, aho asaba abantu kumufasha gukusanya ibihumbi 22 by’amadolari ya Amerika akenewe kugira ngo akorerwe ubuvuzi bwo kongera ingano y’igitsina cye.
Avuga ko iki kibazo kimaze imyaka myinshi kimutera ipfunwe, akumva atisanzuye no akagorwa n’ubuzima bwa buri munsi.
Mu butumwa bwe, Philips yavuze ko ahanganye n’ikibazo cy’ubuzima bwite gikomeye cyane, cyamugizeho ingaruka haba mu buzima busanzwe, mu cyizere yifitiye, mu mibanire n’abandi no mu bushobozi bwo kwita ku isuku ye.
Igitsina cye gipima santimetero zitageze kuri imwe, ibintu bituma ajya mu cyiciro cy’icyo abaganga bita micropenis, ni ukuvuga igitsina cy’umugabo kiba gito cyane kurusha ibisanzwe.
Ibi bituma agorwa no kunyara mu buryo busanzwe, ku buryo yavuze ko hari igihe bimusaba gukoresha imyambaro yihariye nk’ikoreshwa n’abafite ikibazo cyo kutabasha kugenzura inkari.
Philips yavuze ko umuganga yamugiriye inama yo gushaka uburyo yakorerwa ubuvuzi bwamufasha kongera ingano y’igitsina cye, nubwo na we yemera ko ubwo buvuzi butazakuraho burundu ikibazo afite. Avuga ko icyo bumumarira ari ukugabanya ingorane ahura na zo buri munsi no kumufasha kubaho afite icyubahiro n’ubwigenge.
Uyu mugabo yanavuze ko iki kibazo cyamugizeho ingaruka mu buzima bw’urukundo. Yigeze gutangaza ko byamugoye kugirana umubano wimbitse n’umuntu (gutera akabariro), ndetse ko ipfunwe ry’iki kibazo ryatumye igihe kinini atinya kuganira kuri byo cyangwa kwegera abandi.
Yavuze ko yagerageje kwizigamira amafaranga yo kwivuza, ariko akaba agikeneye ubufasha kugira ngo agere ku giciro cyose gisabwa.




Ibitekerezo 0