Uyu mushinga witwa Shanghai Lingang undersea datacentre demonstration project, watangiye gukora muri Gicurasi 2026, ufite ubushobozi bwa megawatt 24.
Ubu bubiko buri mu Nyanja, ku ntera irenga kilometero 10 uvuye ku nkengero za Shanghai, buri muri metero 10 munsi y’amazi. Bukoresha amashanyarazi akomoka ku muyaga uturuka ku rugomero rw’umuyaga rwubatse mu nyanja hafi aho.
Guverinoma y’u Bushinwa ivuga ko ubu buryo bugabanya ikoreshwa ry’amashanyarazi ku kigero kirenga kimwe cya gatanu ugereranyije n’ububiko bw’amakuru busanzwe bwubatse ku butaka.
Impamvu ni uko amazi y’inyanja afasha mu gukonjesha ibyuma, bityo hakagabanuka ingufu zisanzwe zikoreshwa mu kurinda mudasobwa (servers) gushyuha.
Uyu mushinga uje mu gihe u Bushinwa bukomeje gushora imari mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, AI, risaba ububiko bunini bw’amakuru n’ingufu nyinshi.
Icyakora, impuguke zivuga ko ububiko bw’amakuru buri mu nyanja bushobora kugira ingaruka ku bidukikije byo mu mazi, zirimo gushyushya amazi mu gace gato cyangwa guhungabanya ubutaka bwo munsi y’inyanja.
Gusa zivuga ko izo ngaruka zishobora kugenzurwa neza mu gihe hakomeje gukorwa ubushakashatsi n’igenzura rihoraho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!