Trump yabitangarije mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye, nyuma y’uko we na White House bari babajije abaturage ku mbuga nkoranyambaga X na Truth Social amazina ashobora gusimbura “Artificial Intelligence.”
Trump yavuze ko inyandiko za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizatangira gukoresha inyito “Super Intelligence”, ndetse agaragaza icyizere ko n’ahandi ku Isi bazayikoresha.
Yagize ati “Guhera ubu, inyandiko zose za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi twizeye ko n’iz’Isi yose, zizahindurwa zigakoresha inyito nyayo kurushaho ya ‘super’ aho gukoresha ‘artificial’. Bityo ni ‘super intelligence’.”
Icyakora ntiharasobanuka igihe izi mpinduka zizatangirira gushyirwa mu bikorwa cyangwa uburyo bizakorwa. Trump yari yaranatanze ibitekerezo ku yandi mazina ashobora gukoreshwa, arimo “extreme intelligence” na “superior intelligence.”
Iki cyemezo gitangajwe mu gihe hakomeje impaka ku Isi ku bushobozi bwa AI, ingaruka ishobora kugira ndetse n’uburyo za Guverinoma zikwiye gushyiraho amategeko ayigenga.
Trump yongeye kugaragaza ko adashyigikiye ko iterambere ry’iri koranabuhanga ritinzwa cyangwa ngo rikumirwe kubera impungenge z’ingaruka rishobora guteza.
Yabwiye Inteko Rusange ya Loni ko atazabangamira iterambere ry’ikoranabuhanga yemeza ko rishobora kuzarusha ubukana impinduramatwara mu by’inganda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!