Amakuru y’ibura ry’iri bendera yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 23 Gicurasi 2026. Ryabaga mu Murenge wa Manihira ku biro by’Akagari ka Muyira.
Ni mu gihe ryabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 27 Gicurasi 2026.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko abaribonye bari bazindukiye ku biro by’umurenge bagiye kwandikisha abana mu irangamimerere, babimenyesha ubuyobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manihira, Ukwishaka Titien yabwiye IGIHE ko Ibendera ryari ryabuze ryabonetse.
Ati “Ibendera ryari ryarabuze ryabonetse mu gitondo, ribonwe n’abaturage, twahageze dusanga barisize ahantu hagaragara, rirambuye mu ishyamba hafi y’umugezi kugira ngo borohereze buri umwe kuribona, twaganirije abaturage tunafatira hamwe ingamba zidufasha gukaza umutekano mu rwego rwo kwirinda ko twazongera guhura n'iki kibazo.”
“Abaturage twabashimiye ko bagaragaje ko badashyigikiye igikorwa cy’ubugwari cyabaye, ndetse bakoresheje imbaraga nyinshi mu kurishakisha, twanabasabye gukaza amarondo.”
IGIHE yamenye amakuru ko abaturage icyenda batawe muri yombi bagifungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusebeya ndetse iperereza rigikomeje.


Ibitekerezo 0