Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X ku wa 14 Ukwakira 2026, Perezida Ndayishimiye yavuze ko yababajwe cyane no kumenya ko Papa Léon XIV arwaye, amwifuriza gukira vuba.
Ati “Nakiranye agahinda gakomeye amakuru y’uko Nyirubutungane Papa Léon XIV yajyanywe mu bitaro, aho yabagiwe i Roma, igikorwa kikagenda neza.”
Yakomeje avuga ko mu izina ry’Abarundi no mu rye bwite, yifatanyije na Papa muri ibi bihe by’uburwayi, anamwifuriza gukira vuba.
Ati “Mu izina ry’Abarundi no mu ryanjye bwite, ndamugaragariza ko twifatanyije na we muri ibi bihe. Turasaba Imana kumukiza vuba kandi agakira burundu. Imana imurinde kandi imuhe imbaraga.”
Ubu butumwa bwa Perezida Ndayishimiye buje nyuma y’uko Vatican itangaje ko Papa Léon XIV w’imyaka 71 yasanganywe kanseri y’igihaha yo mu bwoko bwa adenocarcinoma, nyuma yo kubagwa ku wa 13 Ukwakira 2026.
Papa yabagiwe mu Bitaro bya Gemelli biherereye i Roma mu Butaliyani, aho abaganga bamukuyeho igice cyo hasi cy’igihaha cy’iburyo cyari cyafashwe n’uburwayi.
Vatican yatangaje ko igikorwa cyo kubaga cyagenze neza, nta bibazo byavutse, ndetse ko Papa yahise asubizwa mu cyumba cye kugira ngo akomeze kwitabwaho n’abaganga.
Iki gikorwa cyamaze iminota igera kuri 90, nubwo Papa yamaze amasaha hafi atatu mu cyumba cyo kubagirwamo.
Abaganga bavuze ko bagerageje gukuraho igice cyose cyari cyafashwe n’uburwayi, kugira ngo hatagira uturemangingo twa kanseri dusigara.
Icyakora, ntiharamenyekana ubuvuzi Papa azahabwa nyuma yo kubagwa, kuko abaganga bagitegereje ibisubizo by’ibindi bizamini bizagaragaza niba kanseri yarakwirakwiriye mu bindi bice by’umubiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!