00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niba ujya muri Gym, menya ibi; niba utajyamo, nawe birakureba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 June 2026 saa 01:58
Yasuwe :

Niba ujya muri gym ugaterura ibiremereye, iminsi yawe yo gupfa imburagihe iri kugenda igabanuka. Niba utabikora, ubwo nawe urumva ibyago byawe. Abashakashatsi bagaragaje ko abajya muri gym bakubaka imikaya yabo nibura hagati y’iminota 90 n’amasaha abiri mu cyumweru, ibyago byo gupfa bigabanukaho 13%.

Abahanga basanze kubona umwanya wo gukora imyitozo ikomeza imikaya inshuro nke mu cyumweru bishobora gufasha umuntu kuramba.

Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru British Journal of Sports Medicine bugaragaza ko gushyira mu ngengabihe yawe imyitozo yo guterura ibiremereye imara hagati y’iminota 90 n’amasaha abiri buri cyumweru bigabanya ibyago byo gupfa imburagihe ku kigero cya 13%.

Ku bijyanye n’indwara z’umutima na stroke [guturika imitsi y’ubwonko], ibyo byago bigabanukaho 19%, naho ku ndwara zifata imyakura bikagabanukaho 27%.

Ingero nziza z’imyitozo yo gukomeza imikaya harimo squats (wagereranya n’ibyitwa gukora makeri ariko uteruye) , lunges (kugenda uteruye intambwe ku yindi ariko ukoza ivi rimwe hasi) ndetse n’imyitozo ikorwa hifashishijwe udukoresho two guterura ibiremereye, dumbbells.

Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo iyi myitozo ihujwe n’indi myitozo ngororamubiri ikoresha umwuka mwinshi, nko kunyonga igare cyangwa kwiruka buhoro, ishobora gukumira indwara zidakira nyinshi.

Mu Bwongereza, bavuze ko iyo myitozo ishobora gukumira indwara zirenga miliyoni 3,3.
Abantu barenga 147.000 biganjemo abagore nibo bakoreweho ubu bushakashatsi bwamaze imyaka 30. Buri myaka ibiri, babazwaga ingano y’imyitozo yo gukomeza imikaya n’iyindi myitozo ngororamubiri bakoraga.

Ibyago byo guhura n’ibibazo by’ubuzima byagaragaye ko biri hasi cyane mu bantu bakoraga imyitozo myinshi ikoresha umwuka mwinshi, banakora n’imyitozo yo gukomeza imikaya. Muri abo bantu bakoraga imyitozo cyane, ibyago byagabanutse ku kigero kigera kuri 58%.

Lunges ni uku zikorwa. Abazikora bagirwa inama yo kwita ku buryo bazikoramo, bagahagarara kandi bakagenda mu buryo bwagenwe
Ukora squats ni uku aba ameze, ashobora guterura dumbbell cyangwa se agaterura ikindi kintu ku rutugu
Abakora siporo zo guterura ibiremere, baba bafite amahirwe menshi yo kurama kurusha abadakora bene iyi myitozo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages