Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Imaging Neuroscience bwerekanye ko kwiruka buhoro cyane mu gihe cy’iminota 10 bishobora gufasha umuntu kugira umwuka mwiza no kongera ubushobozi bw’ubwonko bwo gutekereza no gufata ibyemezo.
Abashakashatsi bakoresheje abantu 24 bafite ubuzima bwiza, babasaba gukora imyitozo yo kwiruka ku mashini yabugenewe (treadmill) mu gihe cy’iminota 10, bakiruka ku rugero ruri hasi cyane rungana na 35% by’ubushobozi bwabo bwo gukoresha umwuka wa oxygene (VO2 max). Banagereranyije ibisubizo byabo n’igihe bamaze batuje batakoze imyitozo.
Abashakashatsi basanze ko nubwo uwo muvuduko wari hafi kungana no kugenda wihuta, abitabiriye ubushakashatsi bagaragaje impinduka nziza mu byiyumvo ndetse no mu mikorere y’ubwonko.
Hideaki Soya, umwe mu bayoboye ubu bushakashatsi wo muri Kaminuza ya Tsukuba mu Buyapani, yavuze ko ubutumwa bw’ingenzi ari uko kwiruka bitagomba kuba kwihuta cyangwa kunaniza cyane kugira ngo bigire akamaro ku bwonko.
Yasobanuye ko no kwiruka buhoro bishobora gutuma ibice by’ubwonko bishinzwe kugenzura amarangamutima no gutekereza neza bikora neza kurushaho.
Abashakashatsi bavuga ko iyi myitozo ishobora kugira akamaro cyane ku bantu badafite imbaraga nyinshi zo gukora siporo, abantu bakuze, cyangwa abatinya gutangira kwiruka kuko batekereza ko bagomba kubanza kugira umuvuduko wo hejuru.
Ubu bushakashatsi kandi buhuza n’ubundi bwakozwe mbere, burimo ubushakashatsi bwo mu 2021 bwerekanye ko kwiruka ku rugero ruto mu gihe cy’iminota 10 bishobora kongera ubushobozi bwo gutekereza no gufasha kugenzura amarangamutima.
Nubwo abashakashatsi bavuga ko hakenewe izindi nyigo zirimo abantu benshi kugira ngo ibisubizo birusheho kugira ireme.
Ubu bushakashatsi bwerekanye ko kwiruka, haba mu gihe gito cyangwa kirekire, bifitanye isano no kugabanya ibibazo bimwe by’ubuzima bwo mu mutwe birimo kwiheba no guhangayika no kugira umushiha.
Impamvu kwiruka buhoro bigira izi ngaruka ishobora kuba ijyanye n’imikorere y’umubiri mu gihe umuntu yiruka. Abashakashatsi bavuga ko kuba ibirenge byombi bigera igihe bitandukana n’ubutaka bituma umubiri wose, kugeza ku mutwe, ugira umuvuduko ujyana n’injyana ishobora gufasha ubwonko gukora neza.
Abahanga mu myitozo ngororamubiri bavuga ko no ku bantu basanzwe biruka, kongeramo ibihe byo kwiruka buhoro bishobora gufasha umubiri gukomera, kugabanya umunaniro no kugabanya ibyago byo gukomereka.
Muri rusange, ubu bushakashatsi bwerekana ko umuntu adakeneye kwiruka cyane cyangwa igihe kirekire kugira ngo abone inyungu z’imyitozo; n’iminota 10 yo kwiruka buhoro ishobora kugira uruhare mu kuzamura imitekerereze n’imyitwarire myiza.





Ibitekerezo 0