Ikibazo cya Dick Katona na se gishingiye ku makimbirane y'ubutaka yavutse mu myaka myinshi ishize, ndetse mu 2005 afatwaho umwanzuro n’urukiko.
Mu 2005, urukiko rwanzuye ko Kilonzo Kioko yatsinze se mu rubanza, rumuha uburenganzira ku butaka bapfaga.
Nyuma y’iburanisha, byaje gutahurwa ko imikirize y’urubanza yasohotse mu 2005 hashize imyaka ibiri se wa Dick Katona apfuye. Bivuze ko uyu muhungu yajyanye mu manza se wapfuye.
Muri uku kwezi kwa Gicurasi, Urukiko rwo muri Kenya ruburanisha imanza zijyanye n’ibidukikije n’ubutaka rwanzuye ko imikirize y’uru rubanza rwo mu 2005 yari ipfuye kuko nta muntu ujyana mu manza uwapfuye.
Umucamanza Anne Koross yavuze ko iki kirego cyateshejwe agaciro kuko byamenyekanye ko uyu muhungu yareze umuntu wapfuye.


Ibitekerezo 0