Polisi yo mu Bwongereza yatangaje ko iyo saha yibwe umucuruzi usanzwe acuruza ibikoresho bya kera.
Iyo saha yibwe mu cyumweru gishize mu gace ka Pierrepont Arcade mu Majyaruguru ya Londres.
Polisi yatangaje ko uwayibye yabanje kuvuga ko ashaka kugura ivaze, agiye kuyishyura ikarita ye yo kwishyuriraho iranga.
Ivuga ko bakeka ko ubwo umucuruzi yari agiye kubika iyo vaze, aribwo ukekwa yakuruye iyo saha akayitwara.
Iyo saha yatanzwe mu mwaka wa 1914 ihabwa Umwongereza Charles J Lawrenson ashimirwa ubutabazi yakoze mu nyanja mu 1914, atabara abari bagiye kurohama.
Polisi yasabye ko uwayibye ayigarura bwangu aho yayikuye, nkuko CNN yabitangaje.
Perezida Wilson yabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 28, yayoboye iki gihugu cy’igihangange guhera mu 1913 kugeza mu 1921.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!