Muri ubu bushakashatsi Kaminuza yafatanyije n’Ikigo Swiss Tropical and Public Health Institute, bwakorewe ku bagabo 2886 bari hagati y’imyaka 18 na 22. Bwakozwe hagati ya 2005 na 2018.
Hapimwe intangangabo zabo ndetse bihuzwa n’ibibazo babajijwe ku buryo bakoreshamo telefone, biza kugaragara ko abakoresha telefone kenshi intangangabo zabo zagiye zigabanyuka cyane.
Ireme ry’intangangabo ripimwa hagendewe ku ngano z’intangangabo ziri mu masohoro y’umugabo, imbaraga zazo mu kugenda ndetse n’imiterere yazo.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) ugaragaza ko biba biteye inkeke iyo mu masohoro y’umugabo angana na mililitiro imwe, hatarimo nibura intangangabo ziri hejuru ya miliyoni 15. Mu gihe ziri munsi y’iki kigero, umugabo ashobora gutegereza umwaka urenga ngo abashe gutera inda. Ubusanzwe amahirwe yo gutera inda agenda agabanyuka iyo muri mililitiro imwe y’amasohoro, nta ntangangabo nibura miliyoni 40 zirimo.
Hari ubundi bushakashatsi bwagiye bukorwa mu myaka yatambutse, bugaragaza ko intangangabo zigenda zigabanyuka mu bagabo uko imyaka igenda ishira, aho nibura mu myaka 15 ishize zavuye kuri miliyoni 99 kuri mililitiro imwe zikaba zigeze kuri miliyoni 47 kuri mililitiro.
Kimwe mu bivugwaho ku isonga mu igabanyuka ry’intangangabo harimo imihindagurikire y’ibihe, imirasire y’ibikoresho by’ikoranabuhanga, kunywa inzoga nyinshi, kunywa itabi, umuhangayiko n’ibindi.
Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Genève bwagaragaje ko kuba bagabo bakoresha nibura telefone inshuro imwe mu cyumweru, basanze muri mililitiro imwe y’amasohoro yabo harimo intangangabo miliyoni 56.5 mu gihe abakoresha telefone inshuri nibura 20 ku munsi intangangabo zabo muri mililitiro imwe ari miliyoni 44.5.
Abakoze ubushakashatsi bavuga ko byatijwe umurindi cyane n’iterambere ry’ikoranabuhanga aho ikoreshwa rya internet rigenda ryiyongera.






Ibitekerezo 0