Inkomoko y’Idini rya Satani rimaze guhabwa intebe nk’andi yose

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 15 Mutarama 2020 saa 03:35
Yasuwe :
0 0

Kimwe n’andi madini yose, ubu bimwe mu bihugu byo ku Isi byamaze guha ubuzima gatozi idini risingiza ibikorwa n’imico bya Satani ndetse abayoboke baryo bemererwa gukora ibikorwa byabo ku mugaragaro.

Mu madini yose yo ku Isi afite ikiremwa cy’umwijima agaragaza nk’aho intego yacyo ari ugutambamira ibyiza abayoboke bayo bagambirira ndetse kikaba cyabakura mu nzira biyemeje yo kugana ku kiza.

Ku bakirisitu iki kiremwa cy’umwijima nicyo bita Satani cyangwa se Rusoferi (Lucifer). Bibiliya nk’igitabo kifashishwa cyane n’Abakirisitu mu kwigisha cyangwa se kumenya ibijyanye n’ijambo ry’Imana ivuga ko Satani mbere yari umumalayika ariko aza kwigomeka ashaka ko abari mu Isi bamusenga aho gusenga Imana.

Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ko Satani nyuma y’ubu bwigomeke bwe yaciwe mu Ijuru ndetse yoherezwa mu Isi

Ati “Icyo kiyoka kinini kijugunywa hasi, ni cyo ya nzoka ya kera yitwa Satani Usebanya, ari na cyo kiyobya isi yose ituwe. Nuko kijugunywa ku isi, abamarayika bacyo na bo bajugunyanwa na cyo.”(Ibyahishuwe 12-9).

Uyu Satani mu idini rya Islamniwe witwa ‘Shaytan’ kimwe n’Abakirisitu, Abayisilamu nabo bavuga ko uyu Shaytan yigometse ku Mana.

Kuba Buddhist bo uyu Satani bamwita Maara wigeze kuyobya Buddha, ashaka kumukura mu nzira iganisha ku bwenge.

N’ubwo abayoboke b’amadini atandukanye bagerageza kugendera kure iki kiremwa cy’umwijima n’ibikorwa byacyo, ubu hari abantu bagaragaje ko banyuranyije n’iyi myemerere bo bahitamo kugisingiza.

Uyu satani wirukanwe mu ijuru byagenze bite kugira ngo yimikwe mu mitima ya bamwe ndetse bamusenge.

Mu kinyejana cya 19 nibwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abantu bamwe basengaga satani beruye batangira kwerekana ko bo bafite imyemerere yo gusingiza ibikorwa n’imico bya Satani bityo bavuga ko batabona satani nk’ikibi ahubwo ko bamubona nk’uwabohoye abantu, umurinzi cyangwa se umwuka uyobora ku kujijuka.

Uwamenyekanye cyane muri ibi bikorwa ni Anton Szandor LaVey wari waratangiye ishuri ryigishaga ubufindo gusa ku wa 30 Mata 1966 riza guhinduka uresengero rwa satani maze Lavey warutangije atazirwa Papa wirabura.

Nyuma yo gushinga urusengero, mu 1969 LaVey yashyize hanze Bibiliya ya satani ikubiyemo amasomo y’ubufindo, imirimo y’umwijima, ndetse n’inyigisho zirwanya Kirisitu.

Nyuma y’uko iyi Bibiliya igiye hanze, iri dini ryatangiye kumenyekana muri Amerika ndetse abantu batangira kuryibazaho.

Iyi myemerere ntiyagumye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa kuko mu 1970 mu Bwongereza hadutse irindi tsinda ry’abantu ryitwa ‘Order of Nine Angles’ bishaka kuvuga’ Itegeko ry’abamarayika icyenda’.

Iyi myemerere yaje gufata indi ntera ndetse irushaho gutera ubwoba abatuye Isi mu 1978 ubwo Igisirikare cya Amerika cyemereraga abasirikare bacyo bafite iyi myemerere kuba nabo bazajya bahabwa umwanya wo guterana aho bari mu birindiro bya gisirikare bitandukanye.

N’ubwo iyi myemerere yarwanyijwe cyane n’abakirisitu ndetse ikaza gucibwa intege n’urupfu rwa LaVey mu 1997, isa nkaho ibyayo bitarangiye kuko mu 2013 umunyamuziki witwa Michael Ford yashinze idini rya Rusofero muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Michael Ford mu 2015 yafunguye urusengero rukuru rw’iri dini mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas ndetse mu 2015 ryaje kugaragaza icyifuzo cyo gushyira iki ikibumbano kibaranga muri Oklahoma n’ubwo bataje kubyemererwa.

Mu 2019 iri dini ryahawe ubuzima gatozi n’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse kugeza ubu rikaba rimaze kugira insengero 20 mu bihugu nka Canada, Mexique na Colombia.

Iri dini naryo ryemera umusaraba ariko uwabo uba ucuritse ugereranyije n’uw’abandi. Mpande eshatu ebyiri zisobekeranye ziri mu ruziga, ikiganza kibumbye ariko agahera n’urutoki rwa kabiri ruzamuye.

Hari kandi ijisho rirebera muri mpande eshatu iri mu ruziga, umutwe w’ihene ufite amahembe n’ibindi.

Urusengero rwa Rusifero muri Colombia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza