Merlín, imbata y’imyaka ibiri, yari imaze iminsi ivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho yari yarabaye nk’ikimenyetso cy’amahirwe ku ikipe ya Mexique. Yagaragaraga yambitswe umwambaro w’icyatsi w’iyo kipe, igendana na nyirayo Carla Gómez n’umuhungu we Cristian, mu gihe bacururizaga ibinyobwa mu Mujyi wa Mexico.

Abafana benshi bari batangije ubukangurambaga basaba ko Merlín yemererwa kureba umukino wa Mexique na Tchèque muri Estadio Azteca. Icyo cyifuzo cyaje kudakunda, kuko FIFA yavuze ko amategeko yayo atemerera inyamaswa kwinjira muri stade, mu rwego rwo kurinda ubuzima n’umutekano wazo.

Nubwo bimeze bityo, iyi mbata yemerewe kugera mu gice gikikije Estadio Azteca.

Iyi mbata ni kimwe mu byavugwaga cyane muri iyi mikino y'Igikombe cy'Isi muri Mexique
Iyi mbata ni kimwe mu byavugwaga cyane muri iyi mikino y'Igikombe cy'Isi muri Mexique