Kuri iki Cyumweru, mu bice bitandukanye hizihijwe uyu munsi, abantu bajya gutega imodoka na gari ya moshi bambaye imyenda y’imbere gusa nta mapantalo cyangwa indi myenda yambarwa hasi.
Uyu mugenzo utavugwaho rumwe, uba buri mwaka guhera mu 2009. Wakomotse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2002, ukomoka ku wundi witwa 'No Pants Subway Ride' aho abantu bajyaga gutega gari ya moshi i New York batambaye amapantalo.
Abantu bahurira ahategerwa imodoka na gari ya moshi bambaye imyenda bisanzwe, barangiza bagakuramo amapantalo yabo, ubundi bagategereza imodoka cyangwa se gari ya moshi bakajya aho bashaka.
Umuntu utabizi, iyo ababonye agira ngo bari bibagiwe kwambara amapantalo cyangwa indi myenda yose yo hasi.
Hari amategeko agenga uyu mugenzo. Nta muntu wemerewe kwambara ipantalo ngufi, niba ari ukutambara ipantalo, ubwo ntabwo uyambara. Nta muntu kandi uba wemerewe kwambara ikindi kintu usibye umwenda muto w’imbere gusa.
Kenshi abantu bari bwitabire uyu mugenzo, baba bagiye inama, bumvikanye ahantu bari buhurire n’amasaha. Inshuro nyinshi, ni umugenzo ukunda kuba mu masaha ya nyuma ya Saa Sita.

















Ibitekerezo 0