Ni imodoka yatangiye gukoreshwa mu ijoro ry’itariki 15 Kamena 2025.
Iyi modoka yaguzwe n’Umujyi wa Kigali ikoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gukubura ndetse no gukoropa imihanda yanduye mu buryo bwisumbuye ubwo abakozi basanzwe babikoramo.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yabwiye IGIHE ko iyo modoka itaje gusimbura abasanzwe bakora isuku, ahubwo ije kubunganira.
Yagize ati “Abasanzwe bakora akazi ko gusukura imihanda bazagumaho iyi modoka ibunganire na bo bayunganire. Ije kunganira abakora isuku hitabwa cyane ku mihanda ya kaburimbo yanduye cyane.”
Iyo modoka ikora imirimo y’isuku itandukanye harimo itari isanzwe ikorwa n’abasanzwe basukura imihanda nko gukoropa umuhanda wa kaburimbo ahantu handuye cyane ikoresheje ibiroso ifite.
Iyo modoka kandi ikubura umuhanda idahuha ivumbi ahubwo ikurura imyanda ikayibika mu mwanya ifite wagenewe kubika imyanda ikayitwara ahabugenewe.
Iyo myanda iba yabitse kandi yimena mu buryo koranabuhanga bwikoresha hadakenewe abayipakurura ndetse ikoranye ubundi buryo bwo kwisukura amapine yayo cyangwa yose ubwayo nko mu gihe ivuye mu muhanda wanduye igiye kwinjira muri kaburimbo.
Ntirenganya yavuze ko abasanzwe bakora akazi ko gusukura imihanda i Kigali nta mpungenge bakwiye kugira ko izabatwara akazi kabo kuko idashobora gukora mu miferege ndetse no mu mpande zindi z’umuhanda.
Ntishobora kandi gusukura mu busitani.
Iyo modoka ikora guhera Saa Sita z’ijoro izindi modoka zimaze kugabanuka mu muhanda ikageza Saa Kumi za mu gotondo.
Ku ikubitiro yatangiye ikorera mu muhanda uva ku Muhima ahazwi nko kuri Yamaha ugana Nyabugogo, mu ijoro rya kabiri ikomereza ku muhanda w’i Gahanga muri Kicukiro.
Ubuyobozi bw’Umuji wa Kigali bwatangaje ko hari gahunda yo kugura izindi modoka nk’iyo mu kurushaho gusukura no kurimbisha umujyi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!