Paivi Rasanen wigeze no kuba Minisitiri, icyaha yahamijwe bivugwa ko yagikoze mu 2004, binyuze mu nyandiko y’Itorero Eglise Evangélique Luthérienne, aho yavuze ko abaryamana bahuje ibitsina baba bafite uburwayi bwo mu mutwe.
Urukiko rw’Ikirenga muri Finlande rwahamije uyu mugore w’imyaka 66 icyaha cyo gutukana, ndetse rugihamya na Musenyeri Juhana Pohjola wagize uruhare mu gusohora iyi nyandiko.
Rasanen yahanishijwe amande ya 2.100$, mu gihe Pohjola yahanishijwe amande ya 1.300$.
Abahamijwe ibyaha kandi basabwe gukura muri iyi nyandiko igice cy’amagambo yibasira abaryamana bahuje ibitsina.







Ibitekerezo 0