Ibi bigo byashinjwe kwishyira hamwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bigamije kugenzura itumizwa, ububiko n’ikwirakwizwa ry’ibitunguru ku isoko, bikabangamira ihiganwa mu bucuruzi.
BBC yatangaje ku wa 16 Ukwakira 2026 ko Komisiyo ishinzwe kurengera ihiganwa mu bucuruzi muri Philippines (PCC) yaciye ibyo bigo ihazabu ya miliyari 1,76 z’ama-peso, ahwanye na miliyoni 27,9$.
Ni yo hazabu nini iyi komisiyo imaze gutanga kuva yashingwa mu 2016.
Mu mpera za 2022, igiciro cy’ikiro cy’ibitunguru cyageze ku ma-peso 800, arenga umushahara muto umukozi yashoboraga guhembwa ku munsi muri icyo gihugu.
Icyo gihe, ibitunguru byari bimaze guhenda kurusha inyama, nyamara ari kimwe mu biribwa by’ingenzi bikoreshwa mu gutegura amafunguro muri Philippines.
Iryo zamuka ry’ibiciro ryashyize igitutu kuri Perezida Ferdinand Marcos Jr, wari uherutse gutorerwa kuyobora igihugu, akaba yari yarasezeranyije abaturage kugabanya ibiciro by’ibiribwa.
Hagati y’impera za 2022 n’intangiriro za 2023, ibitunguru byabaye ingume, bigera n’aho bimwe mu biribwa byategurwaga muri za restaurant bitakibonekamo.
Hari n’abatangiye kugerageza kubyinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu, kubera agaciro gakomeye byari bimaze kugira.
Byageze n’aho mu bukwe bumwe ibitunguru bikoreshwa mu mwanya w’indabo umugeni afata.
Guverinoma yahise yemera ko ibitunguru bitumizwa mu mahanga mu buryo bwihutirwa, kugira ngo byongere kuboneka ku isoko.
Ikibazo cyaje kugabanuka mu 2023, ubwo umusaruro mwinshi w’ibitunguru byari byareze muri Philippines wageraga ku isoko, ibiciro bigatangira gusubira ku rwego rusanzwe.
Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko ibyo bigo bitandatu byari bifite hafi 50% by’impushya zose zo gutumiza ibitunguru mu mahanga zatanzwe mu 2020 na 2021.
Byari byaragiranye amasezerano atemewe n’amategeko yo kugabana isoko, kugenzura ububiko bukonjesha no gucunga ikwirakwizwa ry’ibitunguru ku bacuruzi babirangura.
PCC yatangaje ko iyi hazabu igamije kurengera abaguzi no gukumira ibikorwa bibangamira ihiganwa mu bucuruzi.
Yongeyeho ko ababigizemo uruhare bashobora no gukurikiranwa mu nkiko, binyuze muri Minisiteri y’Ubutabera ya Philippines.


Ibitekerezo 0