Amakuru avuga ko Mutegeki yashyize umutumba mu isanduku awuzingazinga mu myenda kugira ngo yemeze abari baje mu muhango wo gushyingura ko harimo umurambo w’umwana we.
Uyu mugabo ngo yari yabwiye abo mu muryango we ko umwana we yapfuye, agamije kubona ayo mafaranga yari kwifashisha mu bikorwa bijyanye n’urupfu rw’uwo mwana.
Gusa ubu bushukanyi bwaje kumenyekana ubwo abari bitabiriye umuhango wo gushyingura basabaga kureba umurambo mbere yo gushyingura. Mutegeki ngo yakomeje kwanga ko isanduku ifungurwa, ibintu byatumye abari aho batangira kugira amakenga.
Nyuma y’uko abari mu muhango bashimangiye ko isanduku ifungurwa, basanze nta murambo urimo, ahubwo harimo umutumba upfunyitse mu myenda.
Nyuma yo gutahurwa kw’uburiganya bwe, Mutegeki yahise ahunga aho uwo muhango wabereye, ariko aza gufatirwa mu gihuru yari yihishemo hafi aho, ndetse ahita atabwa muri yombi.
Iki gikorwa cyatunguye abaturage bo muri Kakumiro, cyane cyane kubera uburyo uyu mugabo yakoresheje amarangamutima y’umuryango we n’agahinda k’urupfu mu rwego rwo gushaka amafaranga.





Ibitekerezo 0