Everest ni wo musozi muremure ku Isi. Ku ruhande rwa Nepal uyu musozi ureshya na metero 8.848,86.

Umuyobozi mu biro bishinzwe ubukerarugendo kuri Everest, Khimlal Gautam, yatangaje ko uru rugendo rwamaze amasaha 11, bafashwa n’uko ikirere cyari cyiza.

Amashusho n’amafoto byakwirakwijwe kuri internet bigaragaza amagana y’abantu bari ku mirongo bazamuka umusozi.

Khimlal Gautam ati “Wari umunsi w’amateka.” Yavuze ko byari byitezwe ko bagira umubare munini w’abasura.

Ubuyobozi muri Nepal bwavuze ko bagendeye ku gahigo kakozwe ku wa 20 Gicurasi aho abantu barenga 269 n’ababayobora bazamutse Everest bakayirangiza, umwaka wa 2026 ushobora kuzasiga abantu 600 bawuzamutse.

Abantu 269 bazamutse Everest mu munsi umwe
Abantu 269 bazamutse Everest mu munsi umwe