Aba bagabo bakekwaho kuba baribye ndetse bagacuruza injangwe zigera kuri 2.700 z’amoko atandukanye, ibikorwa byakorwaga cyane nijoro mu duce dutuwemo two mu Mujyi wa Ho Chi Minh.
Mu iperereza, Polisi yafashe ibikoresho bitandukanye birimo imitego ikoreshwa mu gufata injangwe, iminzani ndetse n’imashini zo kuzikuraho ubwoya.
Muri Vietnam, kurya inyama z’imbwa n’injangwe biremewe, ndetse hari restaurants zizicuruza ku mugaragaro. Icyakora abazicuruza basabwa kugira ibyangombwa bigaragaza aho izo nyamaswa zakomotse. Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu avuga ko injangwe zibwe zishobora kugurishwa muri restaurants nibura ku madong 70.000, ni ukuvuga hafi 2,7$ ku kilo.
Polisi yatangaje ko abo bagabo 12 bafashwe bakekwaho ubujura bw’umutungo, kandi ko bemeye uruhare rwabo muri ibyo bikorwa.
Yagize iti “Bemeye ko bibye kandi bagacuruza injangwe zigera kuri 2.700 z’amoko atandukanye.”
Ikinyamakuru cya Leta, Tuoi Tre, cyatangaje ko aba bakekwa bigabanyaga mu matsinda mato, bakagenda kuri moto mu duce dutuwemo bashakisha injangwe zo kwiba. Ibikorwa byabo ahanini byakorwaga hagati ya saa 11:00 z’ijoro na saa 4:00 za mu gitondo.
Iri tsinda ryatahuwe bwa mbere muri Nyakanga 2026, ubwo Polisi yafataga injangwe 50 zikiri nzima, imitego 55, iminzani ibiri n’imashini ebyiri zo gukuraho ubwoya.
Bivugwa ko buri tsinda ryashoboraga kwiba injangwe ziri hagati y’enye na 10 mu ijoro rimwe.
Si ubwa mbere Polisi yo mu Mujyi wa Ho Chi Minh ifashe abantu bakekwaho ibikorwa nk’ibi. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, abantu 18 batawe muri yombi bakekwaho kuba mu yandi matsinda abiri yibaga injangwe.
Muri Kamena 2026, Polisi yanarokoye injangwe zirenga 400 zari zafashwe n’itsinda ryazicuruzaga nk’inyama. Nibura 40 muri zo zasubijwe ba nyirazo, nubwo hari izapfuye bitewe n’imibereho mibi zari zarashyizwemo.





Ibitekerezo 0