Ntidendereza witabye Imana ku wa 3 Nzeri 2023, azize uburwayi, yari amaze imyaka ine ari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Yakoze imirimo itandukanye irimo kuyobora Akarere ka Kicukiro, Itorero ry’Igihugu, no kuba umwarimu muri kaminuza.

Umuhango wo kumutaramira, kumusezera no kugaruka ku bihe byamuranze wabereye mu rugo rwe ruherereye ku Irebero mu Karere ka Kicukiro ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 10 Nzeri 2023.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi barimo Perezida wa Sena, Dr François-Xavier Kalinda; Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille na Boniface Rucagu uri mu bagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye.

Abandi bitabiriye barimo Makuza Bernard wahoze ari Perezida wa Sena, Abasenateri n’Abadepite, abayobozi mu nzego zitandukanye barimo n’abakoranye na Senateri Ntidendereza.

Musenyeri Nathan Gasatura wahoze ari Umushumba w’Itorero ry’Abangilikani muri Diyosezi ya Butare ni we wagabuye ijambo ry’Imana muri uyu mugoroba wo kuvuga ibigwi bya Senateri Ntidendereza.

Yavuze ko mu bihe Abigisha ba Yesu bari bacitse igikuba yaje akababwira ati ‘Amahoro y’Imana abe muri mwe’.

Ati “Umuryango wa William, amahoro y’Imana abe muri mwe n’inshuti n’abavandimwe, nimukomere kuko iyi ni inzira ya twese. Umuntu wese afite aho agomba kuva n’aho agomba kugarukira.”

“Igihe iyo kigeze ukaba wavuye aho uvuye ugeze aho ugera ugomba kuvamo, umuntu wese waremwe n’Imana agira iminsi itatu y’ingenzi. Ubukwe bwo kuvuka , umuntu wese agira umunsi wo kuvuka ariko nta ruhare abigiramo.”

Musenyeri Gasatura yavuze ko iyo umuntu avutse, aba azanataha, ariko Ntidendereza n’ubwo atashye ariko yabaye umuntu w’umumaro kandi ukomeye mu buzima bwe bwose.

Ati “Yari umuntu ukomeye, wagize urugendo, wabaye umuntu ukomeye, ariga abaho, aba umuntu ukomeye, ntabwo ari ba meya bose bagera ku busenateri. Ibi yagezeho ni ibintu bikomeye.”

Musenyeri Gasatura yasabye abasigaye mu rugendo kuzirikana iherezo ryabo no kuzasiga inkuru izabarwa ubwo hazaba habaye ubukwe nk’ubu bwo kubasezera bwa nyuma.

Ati “Umunsi nk’uyu nugera bazakuvugaho iki? Umunsi nk’uyu nugera uzaba warashimishije Imana ku buryo uzaba muri ba bandi bazambikwa ikamba? Ntitukabifate ngo ni ukujya ku kiriyo gusa, ni ugukuramo amakuru.”

Senateri Ntidendereza William yitabye Imana azize uburwayi
Senateri Ntidendereza William yitabye Imana azize uburwayi

Mushiki we amufiteho urwibutso

Mushiki wa Ntidendereza, Kemisinga Juliet, yavuze ko babanye kuva mu bwana kugeza ubwo nyakwigendera yajyaga kuba i Bujumbura.

Ati “Icyo muziho ni uko yagiraga ibanga, yari umuntu ubika ibanga. Twakinaga imikino myinshi, nkamwihanangiriza ntintubivuge, kandi ntabivuge koko. Yabikaga ibanga.”

Yavuze ko bavukiye i Mwurire mu Karere ka Rwamagana, aho inyuma y’iwabo hari igiti bajyaga kurira, ababyeyi bakababuza, gusa ngo umunsi umwe bagiye kurira icyo giti, Kemisinga aravunika akaboko, asaba Ntidendereza ko babeshya iwabo ko yatezwe n’umucaca.

Ati “N’ubwo nababaraga cyane ariko naramushimiye kuko nari nzi ko ngira ububabare nkanagira inkoni z’umubyeyi.”

Mu 1990, ubwo Ntidendereza yari muri Canada, icyo gihe Mushiki we, Kemisinga yari yarasigaranye n’abo mu muryango we mu Burundi.

Ntidendereza ngo yaramwandikiye, aramubwira ati nshaka kuguha igisakuzo, icyo gihe ngo yaramubwiye ngo ‘Tuzarutaha’.

Ati “Aranyandikira ngo tuzarutaha ku manywa y’ihangu, mara iminsi itatu mbyigaho, noneho Mama arankopeza, ndamwandikira nti muzasanga twararugezemo.”

Nyuma ngo Ntidendereza yaje kujya ku Mulindi, Kemisinga Juliet, amubaza niba igisubizo yamuhaye kuri cya gisakuzo cyarabaye cyo, undi amubwira ko ari byo ndetse yamuzaniye n’igihembo.

Ati “Ampa umupira wari wanditseho ngo ‘Intambwe ya Nyuma ni iyi yo Kwibohora’, waguraga ibihumbi bitanu by’Amatanzaniya, ndanezerwa, narawambaraga ngiye mu nama ya FPR nkumva ndanezerewe.”

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ntidendereza na Mushiki we ngo bakomeje kuba inshuti ndetse ngo bajyaga bafata umwanya bakajya i Rwamagana aho bavukiye kureba cya giti bajyaga bakiniraho bakiri bato.

Kemisinga avuga ko mu minsi ya nyuma ya Ntidendereza baganiriye akamubwira ko arwaye. Yakomeje ati “Ujye utekereza wumva aho utatunganiye Imana, uyisabe imbabazi, imyaka 70 ni myinshi, hari byinshi wanyuzemo, uzajye wibutsa Imana imirimo myiza wakoze kandi uyisabe n’imbabazi aho wagomye.”

Yavuze ko byageze n'ubwo yamusuraga kuri Faisal akongera kubimwibutsa. Yababwiye ko amushimira ko icyo gihe cyose yamubonaga nk'ukomeye ndetse akamukomeza.

Ati "Mu cyumweru gishize naraje nsanga yarembye mbwira muganga nti ubu nta byiringiro mfite, cyakora ngakomeza gusenga.”

Kemisinga yageneye ubutumwa Musaza we, agira ati “None rero mwana wa Mama, ninjye wagukurikiraga, unsize njyenyine ariko nizeye ko nzakubona, ndagusabira ko Imana igutuza mu gituza cya Aburahamu nkazagusangayo. Uwiteka akwakire agashyire mu gituza cya Aburahamu kandi kuri uwo munsi nziko nzagusangayo.”

Abakoranye na Ntidendereza barimo Rucagu bamuvuze ibigwi

Rucagu Boniface uri mu bagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, ni umwe mu bantu bakoranye na Ntindendereza igihe kirekire.

Bamenyanye bwa mbere ubwo Ntidendereza yakoraga muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, icyo gihe Rucagu we yari Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri.

Nyuma Rucagu yaje kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru mu gihe Ntidendereza we yari Meya wa Kicukiro.

Rucagu ati “Icyo gihe yakundaga no kugira akantu ko gukangata gato nko mu Mihigo, akavuga ati Inkuba zesa za Kicukiro, ziresa imihigo.”

Nyuma Ntidendereza yaje kugirwa Chairman w’itsinda ryari rishinzwe kwiga [Taskforce] uko ‘Itorero ry’Igihugu’ ryakongera kubaho mu Rwanda.

Muri Werurwe 2009, Rucagu yagizwe Chairman waryo asimbura Ntindendereza, we agirwa umwungiriza we.

Ati “Ibyo yakoze ni ibintu bikorwa na bake, imyitwarire yagize mu kunyakira nka Chairman, we aba Vice Chairman, aranyakira mubera Chairman. Ahandi ibyo biba intangiriro yo kugongana no kuzana amacakubiri, ni ikintu gikomeye, yabyitwayemo gitore, aba imfura.”

Yakomeje ati “Twarakoranye, dufite inshingano zo gutangira ubukangurambaga mu Banyarwanda, tubumvisha ko Itorero ryagarutse kandi ko atari rya rindi ribyina, cyangwa ko ari Itorero ry’Ivugabutumwa.”

Rucagu avuga ko we na Ntidendereza bakoranye kandi buzuzanya mu nshingano zabo kugeza mu 2014, ubwo bari bamaze kumvikanisha Itorero ry’Igihugu mu Banyarwanda ndetse no kwerekana inshingano zaryo zo kwigisha indangagaciro z'umuco.

Icyo gihe ni bwo bahise bategura umushinga w’Itegeko rizagenga Itorero, rijya muri Guverinoma riremerwa, nyuma hashyirwaho Itorero ry’Igihugu hahita hashyirwaho n’abayobozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Itorero.

Icyo gihe Rucagu yahise aba Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero noneho Ntidendereza ahita agirwa Umunyamabanga Mukuru. Ni imirimo yavuyeho ajya muri Sena.

Ati “Twahuraga n’ibibazo mu kazi, tugahura n’abashaka kutunaniza ariko William akabyitwaramo neza, tukabivamo nta bikomere. Nakoranye n’abantu benshi, nakoze no mu mpande nyinshi z’igihugu ariko ntabwo nigeze mbona umuntu ugira imyitwarire myiza nk’iya Ntidendereza William.”

Boniface Rucagu yavuze ko Senateri Ntidendereza yari afite impano idasanzwe mu gushaka ibisubizo
Boniface Rucagu yavuze ko Senateri Ntidendereza yari afite impano idasanzwe mu gushaka ibisubizo

Bakusi Alphonse wabanye na Ntidendereza mu Mujyi wa Québec muri Canada kuva mu 1988, mu bihe Abanyarwanda bari barahejejwe ishyanga bari barimo kwisuganya ngo batangize urugamba rwo kubohora igihugu.

Ati “Ntidendereza rero yari mu bari ku isonga ry’ibyo bikorwa byose. Yagiraga uburyo butuma nta kiremera cyane, wasangaga akenshi iyo yahageraga yari afite ubwo buryo bwo kubyoroshya, mukabana nabyo, ubuzima bugakomeza.”

Bakusi yavuze ko ubwo yari agiye kwiyamamariza kujya muri Sena, yamuhamagaye, baraganira, amusaba ko yamubera uhagarariye ibikorwa bye byo kwiyamamaza, ndetse arabimwemerera ariko ngo byashingiye ku kuba yaramuhisemo ndetse n’amateka akomeye bafitenye.

Ati “Ha mbere aha arwara, yampamagaye nka kabiri, akabanza akansetsa, akambwira ati ndarwaye, tubiganiraho […] yari umusaza tubana, tumubonamo ihumure, tumubonamo utuma imirimo igenda neza, nta biturushya.”

Ntidendereza kandi ngo yari umukinnyi wa Volleyball ku buryo ubwo yari Umuyobozi mu Itorero ry’Igihugu yakundaga gukinana n’abo bakorana by’umwihariko abato bakamwiyumvamo.

Ati “Ikindi akaba umugabo w’urukundo, kugira ngo uzabone Ntidendereza yarakaye, oya oya, yari afite uburyo acunga uburakari bwe, mukabana mucyo. Imana imwakire, Intore nk’iyi ntipfa mba numva yatabarutse.”

Arthemon Rurangwa yavuze ko bamenyaniye muri Canada aho bari baturanye. Ati “Ikintu gikomeye nibukiraho William ntazibagirwa, nageze muri Canada mu gihe cy’urugamba, uko byari bimeze Canada ni yo yadutuzaga, bakaguhitiramo aho gutura, tuhageze rero William ni we waje kutureba, aza kumbaza ati ko ugeze aha n’aba bana […] amba hafi cyane ku buryo bukomeye.”

“Ntabwo nigeze mbona William na rimwe azamura ijwi hari nk’ikintu kimurakaje, byose yabishyiraga mu rwenya, nta kintu na kimwe atahinduraga urwenya.”

Rurangwa wageze muri Canada aturutse mu Burundi, yavuze ko Ntidendereza ari na we wamujyanye ahaberaga inama z’Umuryango FPR Inkotanyi ndetse agezeyo bamutorera kuba umuyobozi wa komite.

Avuga ko kuba muri Québec byaje kumunanira ajya kuba mu Burengerazuba wa Canada, ariko ngo mbere yo kugenda yabanje kubiganiraho na Ntidendereza, amubaza impamvu ibimuteye, babanza kubiganiraho.

Ati “Nimutse, William akamvugisha buri gihe, ntabwo yigeze arekeraho kumvugisha.”

Rurangwa avuga ko nyuma William ubwo yari Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, yagiye muri Canada, bongera guhura baraganira ariko amusaba kuza mu gihugu cye kugira icyo yagikorera.

Ati “Ikintu gikomeye kuri William, yakundaga igihugu cyane. Yakundaga igihugu pe! Nta muntu baganiraga iminota 10 ataramukundisha igihugu, akamubwira ati ukwiye gutaha, ukagira ikintu ukora mu gihugu cyawe.”

Rurangwa yabwiye abana ba Ntidendereza ko bakwiye kuzatera ikirenge mu cya Se, bakajya bazirikana ko ari abana be igihe cyose.

Incamake kuri Senateri Ntindendereza

Senateri Ntidendereza William yabonye izuba ku wa 11 Kamena 1950. Yitabye Imana nyuma y’imyaka ine yari amaze yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena.

Ntidendereza wari ufite Impamyabushobozi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Burezi ndetse n’Iyigantekerezo yari Impuguke mu Burezi akaba n’Inararibonye mu Miyoborere myiza, by’umwihariko mu Burere n’Umuco Nyarwanda.

Yakoze imirimo itandukanye mu Rwanda aho kuva mu 1996 kugeza mu 2000 yari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, naho kuva mu 2006 yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, imirimo yeguyeho mu 2008.

Kuva mu 2009 kugeza mu 2012 yabaye Chairman wungirije w’Itorero ry’Igihugu, mu gihe mu 2012 kugeza mu 2018 yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Itorero ry’Igihugu, imirimo yavuyeho ajya kuba Umusenateri.

Bijyanye n’umwihariko yari afite mu burere n’Umuco Nyarwanda, Ntidendereza yagize uruhare rukomeye mu gutoza ibyiciro bitandukanye by’intore haba mu Rwanda no mu Banyarwanda baba mu mahanga.

Ni umugabo wakunze gukangurira Abanyarwanda kwimakaza ubumwe mu mirimo yose yakoze. Mu Nteko yabaye Umuyobozi w’Ihuriro rihuriwemo n’Abasenateri n’Abadepite bafite inshingano zo kurwanya Jenoside n’ibikorwa biyiganishaho birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abasenateri n'Abadepite benshi bitabiriye umuhango wo guherekeza mugenzi wabo wabavuyemo
Abasenateri n'Abadepite benshi bitabiriye umuhango wo guherekeza mugenzi wabo wabavuyemo
Abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n'abo mu muryango wa Senateri Ntidendereza kumwunamira
Abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n'abo mu muryango wa Senateri Ntidendereza kumwunamira
Abo mu muryango wa Senateri Ntidendereza bari mu gahinda ko kubura umubyeyi wakundaga umuryango n'igihugu
Abo mu muryango wa Senateri Ntidendereza bari mu gahinda ko kubura umubyeyi wakundaga umuryango n'igihugu
Dorcas uririmbana n'umugabo we Papi Clever bafashije abo mu muryango wa Senateri Ntidendereza kwegerana n'Imana muri ibi bihe bitoroshye
Dorcas uririmbana n'umugabo we Papi Clever bafashije abo mu muryango wa Senateri Ntidendereza kwegerana n'Imana muri ibi bihe bitoroshye
Papi Clever yaririmbye mu muhango wo gutaramira Senateri Ntidendereza no kumusezeraho
Papi Clever yaririmbye mu muhango wo gutaramira Senateri Ntidendereza no kumusezeraho
Makuza Bernard wabaye Perezida wa Sena yitabiriye umugoroba wo gutaramira Senateri Ntidendereza
Makuza Bernard wabaye Perezida wa Sena yitabiriye umugoroba wo gutaramira Senateri Ntidendereza
Musenyeri Nathan Rusengo yashimye Senateri Ntidendereza ko yabaye umukirisitu mu buzima bwe bwose
Musenyeri Nathan Rusengo yashimye Senateri Ntidendereza ko yabaye umukirisitu mu buzima bwe bwose
Perezida wa Sena, Dr François-Xavier Kalinda na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, bitabiriye uyu muhango
Perezida wa Sena, Dr François-Xavier Kalinda na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, bitabiriye uyu muhango
Bakozweho no kubura nyakwigendera wababaniye neza
Bakozweho no kubura nyakwigendera wababaniye neza

Amafoto: Kwizera Hervé

Video: Irakoze Excellent