Uruganda rwa Kinazi rwamuritse ibindi bicuruzwa biva mu ifu y’imyumbati

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 20 Ugushyingo 2020 saa 12:16
Yasuwe :
0 0

Uruganda rwa Kinazi Cassava Plant rumaze kwamamara mu gukora ifu y’imyumbati nziza, rwerekanye ko ifu rukora ishobora kongererwa agaciro igakorwamo ibindi biribwa birimo “keke” (Cupcake).

Uruganda rwa Kinazi Cassava Plant ruherereye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinazi.

Uru ruganda rwatangiye imirimo ku itariki 06 Mata 2012. Rwatangiranye ubushobozi bwo gutunganya toni 120 z’imyumbati mibisi zishobora kuvamo toni zirenga 35 z’ifu itunganyijwe.

Ifu ya Kinazi Cassava Plant ubu imaze kubaka izina haba mu Rwanda no mu mahanga ndetse abanyamahanga bayigura cyane kurusha abanyarwanda kuko iyoherezwa mu mahanga iruta icururizwa mu Rwanda.

Ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe guteza imbere igihingwa cy’imyumbati cyibandaga ku kuzamura uruhererekane nyongeragaciro rw’imyumbati, uruganda rwa Kinazi Cassava Plant rwamuritse “cupcake” zikozwe mu ifu y’imyumbati.

Umuyobozi ushinzwe umusaruro mu ruganda rwa Kinazi, Rutagungira Yves Nicolas, yabwiye IGIHE ko ubu bari mu igerageza ryo kongerera agaciro ibikomoka ku myumbati bakabyazamo ibindi bicuruzwa bikundwa n’abantu benshi ndetse ubu banatangiye gukora keke (cupcakes) mu ifu y’imyumbati.

Ati “Ubu ibindi bicuruzwa dukura mu myumbati ni keke (cupcakes), ariko hashobora no kuvamo ibisuguti, capati, amandazi, hashobora kuvamo yewe n’inzoga, ariko ibyo byose ntabwo turabigeraho. Biracyari mu igerageza ariko bimaze kutugaragariza ko bishoboka, kuko abakoze ubushakashatsi basanze mu ifi y’imyumbati hashobora kuvamo ibicuruzwa birenga 80."

Yakomeje agira ati "Gahunda yo kongerera agaciro umwumbati irahari kuko n’ahantu twohereza ifu y’imyumbati mu mahanga ntabwo bayikoresha kuriya iba imeze, bavanamo ibyo bakoresha mu bindi bicuruzwa nk’izo keke n’ibindi bitandukanye, tukibaza tuti kuki twe tutabikorera hano mu Rwanda noneho tukabigurisha hirya no hino."

Rutagungira yatanze urugero ko hari umunyenganda wo mu Butaliyani wakunze ifu ya Kinazi ku buryo ubu ngo yahuzwe izindi fu zose yakoreshaga ataramenya ifu ya Kinazi. Uyu ngo ayibyazamo ibicuruzwa byinshi cyane.

Rutagungira yabwiye abantu batarasobanukirwa itandukaniro ry’ifu ya Kinazi n’izindi ati"Hari abantu batarumva neza icyo ifu yacu itandukaniyeho n’izindi ariko ni ibintu tuzakomeza kwigisha kuko ikilo cyacu cy’ifu kingana n’ibiro bibiri by’indi fu ikanarenzaho ko ari ifu nziza ifite ubuziranenge."

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yatangaje ko kuba imyumbati yatangiye kubyazwamo ibindi bicuruzwa ari ibyo kwishimira kuko bizatuma n’abaturage babona isoko ryagutse ry’umusaruro w’imyumbati dore ko ari cyo gihingwa gitunze abaturage benshi muri aka Karere.

Ati "Twamaze kubona ko isoko rihari, twamaze kubona ko uruganda rufite ubushobozi bwo gukora byinshi cyane birenze ibyo rukora uyu munsi, twamaze kubona ko imyumbati ivamo byinshi birenze ifu y’ubugari gusa, mwahoze mubona za keke (cakes), mwahoze mubona utuntu twiza tuva mu myumbati. Hari n’abavuga ko havamo ibinyobwa bindi, ubwo rero imbaraga mu bukangurambaga bwo kongera umusaruro tubishyize imbere cyane."

Akarere ka Ruhango ni igicumbi cy’imyumbati kuko kugeza ubu imirenge yako yose ihingwamo imyumbati, ariko by’umwihariko imirenge ya Kinazi, Ntongwe, Mbuye, Ruhango na Bweramana yo iyihinga cyane.

Ijanisha rya 80% y’ubuso bw’ubutaka buhingwa muri iyo mirenge buhinzemo imyumbati, ubundi buso busigaye buhingwamo imboga zijyana no kurya imyumbati.

Muri rusange imyumbati mu Karere ka Ruhango ihinze ku buso bungana na hegitari ibihumbi 15. Mu turere duturanye na Ruhango nka Kamonyi, Muhanga na Nyanza na ho bahinga imyumbati cyane ku buryo iramutse yongerewe agaciro byakungahaza iki gice cy’Intara y’Amajyepfo.

Cupcakes zikorwa mu ifu y'imyumbati ziba ziryoshye
Bishimiye Cupcakes zikozwe mu ifu ya Kinazi
Abaganuye ku biribwa byakozwe mu ifu ya Kinazi batashye birahira uburyohe bwabyo
Abayobozi batandukanye basuye uruganda rwa Kinazi bashimye imikorere yarwo mu gutunganya ifu
Ifu ya Kinazi iba iri mu bipimo bitandukanye
Iyi ni imwe mu mashini kabuhariwe ikoreshwa mu gutunganya ifu y'imyumbati
Nyuma y'uko ibyuma bimaze kuronga imyumbati, haba hari abakozi bayitegereje ngo batoranyemo ifite inenge maze bazikureho hasigare imyumbati itagira inenge
Uku ni ko imyumbati ibanza kurongwa, igacya neza ubundi ikabona koherezwa mu bindi byumba biyumisha
Umuyobozi ushinzwe umusaruro mu ruganda rwa Kinazi, Rutagungira Yves Nicolas, yatangaje ko bari mu igerageza ryo kongerera agaciro imyumbati ikabyazwamo ibindi
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko kuba imyumbati yatangiye kubyazwamo ibindi bicuruzwa ari ibyo kwishimira
Uruganda rwa Kinazi Cassava Plant rumaze kwamamara mu gukora ifu ikunzwe n'abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga
Mu gusoza icyumweru cyahariwe kwita ku myumbati, inzego zitandukanye zasuye uruganda rwa Kinazi Cassava Plant
Abahinzi b'indashyikirwa mu buhinzi bwiganjemo imyumbati bahawe ibikoresho by'ubuhinzi n'imiti bizabafasha gukomeza kongera umusaruro
Uruganda rwa Kinazi Cassava Plant rwatangiye gukora Keke mu ifu y'imyumbati

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .