00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko 45% ntirukozwa agakingirizo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 Ugushyingo 2022 saa 02:15
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakorewe mu Turere turindwi tw’igihugu bwagaragaje ko urubyiruko rushobora gukoresha agakingirizo ari 55%, ibintu bigaragazwa nk’ibiteye impungenge cyane ku buzima bw’ahazaza harwo.

Ni ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere (Enabel) na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, mu rwego rwo kurebera hamwe ibibazo byugarije urubyiruko mu Rwanda no kurebera hamwe uko rugera kuri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko uretse ikibazo cy’ibiyobyabwenge, hari n’ikibazo ku rubyiruko rutigishwa neza ubuzima bw’imyorororokere bituma rwishora mu busambanyi.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 718, hitawe ku kureba uko urubyiruko rugerwaho na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere muri utu turere uko ari turindwi.

Bwagaragaje ko nibura 96% bazi neza aho bashobora guhererwa serivisi zo kuboneza urubyaro.

Uru rubyiruko rwagaragaje ko ku bijjanye no kwirinda, urushobora gukoresha agakingirizo ari 55%.

Ku rundi ruhande, abakobwa n’abagore bakoresha ikinini gituma badasama bangana na 76%.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yagaragaje ko hashyizweho uburyo bw’ibyumba by’urubyiruko mu bigo nderabuzima n’ibyumba by’urubyiruko muri buri Karere, ariko igiteye impungenge ari uko urubyiruko rubyitabira rukiri kuri 5% gusa.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abakobwa b’abangavu bakora imibonano mpuzabitsina nibura 37% basama mu gihe ababajijwe bagaraje ko muri bo 7% by’abakobwa bazikuyemo.

Nyuma yo kubona ko amakuru nyayo ku buzima bw’imyororokere atangwa n’abarimu kuko abatanze amakuru bagaragaza ko ibyinshi babikuye mu mashuri basabye ko mu hakwiye gushyirwaho uburyo bwo kwigisha ubuzima bw’imyororokere buhamye guhera mu mashuri abanza.

Ababyeyi basabiwe kandi guhugurwa no kubakira ubushobozi ku buryo buhamye bwo kwigisha ubuzima bw’imyororokere kuko ngo bamwe baterwa ipfunwe no kuba baganiriza abana babo ubuzima bw’imyororokere.

Muri ubwo bushakashatsi kandi, urubyiruko rwagaragaje ko rugikorerwa ihohoterwa ry’uburyo butandukanye, aho usanga 71% by’agize urubyiruko barashyingiwe n’imiryango yabo imburagihe, naho 77% bahatirwa gushyingirwa n’abantu badashaka.

Urubyiruko rufite hagati y’imyaka 15 na 24 rugaragaza ko nibura 93% rukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kimwe mu bintu bikibangamiye umuryango Nyarwanda.

Uru rubyiruko kandi rwagaragaje ko abagera kuri 26.2% bakora imibonano mpuzabitsina hatabayeho ubwumvikane hagati yabo bigafatwa nk’ibikibangamiye urubyiruko bityo ko hakwiye gushakwa umuti urambye.

Ubwo hamurikwaga ubu bushakashatsi rumwe mu rubyiruko rwari rwitabiriya rwagaragaje ko nubwo hakiri icyuho mu kwitabira icyumba cy’urubyiruko ariko gifite akamaro nkuko yabigarutseho.

Umwe yagize ati "Ikintu nabwira bagenzi banjye ni ukwitabira kubera ko habamo inama nyinshi kandi bifasha kugira ejo heza binyuze mu kwirinda ibishuko bitandukanye."

Cyiza Karim yavuze ko nk’abana b’abahugu bagana ibyumba by’urubyiruko mu kwiga ku buzima bw’imyororokere bibarida kwishora mu biyobyabwenge ndetse no kubafasha gusobanukirwa amakuru yerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere cyane ko usanga bakitinya kuba babiganiraho n’ababyeyi.

Imibare igaragaza ko ku bakoreweho ubushakashatsi nibura bagaragaje ko amakuru ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ababyigishwa n’abarimu nibura ari 63%.

Ni mu gihe abatinyuka kuganira n’ababyeyi by’umwihariko ba nyina ni 36%, abakura amakuru bakeneye ku nshuti ni 15%, Radio ni 12%, abagize umuryango ni 14%, abaganira na ba se ni 8%, abajya kwa muganga ni 6%, ibigo by’urubyiruko ni 2%, filimi ni 1% naho internet ikagira 1%.

Uturere twakorewemo ubushakashatsi ni Gakenke, Gisagara, Karongi, Nyamasheke, Nyarugenge, Rulindo na Rusizi, mu mushinga wiswe Barame.

Umuyobozi Mukuru wa SFH Rwanda, Gihana Wandera, ari mu bitabiriye imurikwa ry'ubu bushakashatsi
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko hakozwe ubushakashatsi hagamijwe kumenya aho gushyira imbaraga
Kumurika ubu bushakashatsi byitabiriwe n'abantu b'ingeri zinyuranye
Abakoze ubushakashatsi bagaragaza ko buzatanga igisubizo cyiza ku birebana no guteza imbere urubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .