Paul Rusesabagina na bagenzi be bahamijwe ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byagabwe ku butaka bw’u Rwanda, byaguyemo inzirakarengane icyenda, abandi barakomereka bibaviramo ubumuga budakira. Ibi bitero byabaye hagati ya 2018 na 2019 byanasahuriwemo imitungo myinshi, indi irangizwa.
Ku wa 20 Nzeri 2021, ni bwo Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwatangaje umwanzuro ku bihano byahawe abaregwa bose uko ari 21.
Rusesabagina Paul wahoze ayobora Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN ni we wahawe igihano gikuru mu gihe uwahawe icyo hasi ari imyaka itatu gusa.
Uyu mugabo ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi yakatiwe gufungwa imyaka 25 mu gihe Nsabimana Callixte Sankara wahoze ari Umuvugizi wa FLN yahawe imyaka 20.
Urukiko rwategetse ko abaregwa bafatanya kwishyura indishyi z’akababaro ku bo zemeje ko bagomba kuzihabwa nyuma yo gusuzuma rugasanga baratanze ibimenyetso bifatika. Ku ikubitiro abagera kuri 94 ni bo baregeye indishyi.
Mu baregwa, babiri basonewe ku gutanga indishyi kuko batabaye mu Mutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN. Aba ni Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase babaye muri FDLR-FOCA.
Abahamijwe ibyaha muri iyi dosiye basubiye imbere y’urukiko nyuma y’uko Ubushinijacyaha bujuririye umwanzuro w’urukiko ku bihano bahawe. Ibi ni na ko byagenze kuri 13 mu baregwa na bo batanze ubujurire bagaragaza ko batanyuzwe n’ibihano bahawe.
Mu iburanisha ryo kuri uyu munsi ryabereye mu Rukiko rw’Ubujurire ku Kacyiru, Ubushinjacyaha bwatangiye busaba urukiko ko iburanisha ryakomeza nubwo Paul Rusesabagina uri mu baburanyi ataryitabiriye.
Ubushinjacyaha bwifashishije raporo n’inyandiko zitandukanye za Gereza ya Nyarugenge zerekana ko ababuranyi bose bahamagajwe byemewe n’amategeko ariko Rusesabagina we yahisemo kutitaba.
Iyi ngingo yagiweho impaka ndende, urukiko rusabwa gusuzuma niba uburyo yahamagajwemo n’uko yabimenyeshejwe bikurikije amategeko.
Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko umwanzuro kuri izi mpaka uzasomwa ku wa Kabiri, tariki ya 18 Mutarama 2022, saa Kumi. Biteganyijwe ko urukiko ruzemeza niba ihamagazwa rya Rusesabagina ryarakurikije amategeko cyangwa niba yakongera guhamagazwa mu buryo bwemewe.
– UKO IBURANISHA RYAGENZE:
10:04: Perezida w’Inteko Iburanisha, Rukundakuvuga François Regis, yasoje iburanisha ryo kuri uyu munsi, yanzura ko umwanzuro ku mpaka zagiwe ku buryo ababuranyi bahamagajwe niba bwemewe n’amategeko uzatangazwa ku wa Kabiri, tariki ya 18 Mutarama 2022 saa Kumi z’umugoroba.
Yagize ati “Ibijyanye n’igihe urubanza ruzasubukurirwa na byo muzabimenyeshwa.’’

09:59: Me Rugeyo Jean yavuze ko ibijyanye no guhamagara ababuranyi hakoreshejwe ikoranabuhanga, ntaho ubuyobozi bwa gereza bugaragara.
Ati “Ntaho bigaragara ko gereza ari yo imenyesha abo icumbikiye. Raporo z’ubuyobozi bwa gereza zaba zifite akahe gaciro mu bijyanye no kumenyesha abaregwa? Ubuyobozi bwa gereza nta bubasha bufite bwo kwemeza ko uregwa yanze kwitabira iburanisha. Turasaba ko iburanisha ry’uyu munsi risubikwa, uregwa Rusesabagina Paul agahamagazwa byemewe n’amategeko. Kwitaba kw’ababuranyi bamwe, ntibivanaho uburenganira bw’abandi.’’
Rusesabagina yanze no kwipimisha COVID-19
09:56: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yavuze ko ubwo ababuranyi biteguraga kwitaba urukiko nk’uko bigenda muri iyi minsi babanza gupimwa COVID-19 ariko Rusesabagina yanze kwipimisha avuga ko atazitabira urubanza.
Ati “Dusanga ari uburyo bwo gutinza urubanza kuko ni yo myitwarire yamuranze no mu rukiko rukuru kuko urubanza yarwikuyemo kugeza rupfundikiwe.’’
09:53: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yabwiye urukiko ko kuba Rusesabagina yahisemo kutitaba urubanza, ari amahitamo ye kuko n’abamwunganira barimo Me Gashabana Gatera na Rudakemwa Félix babimenyeshejwe ariko na bo ntibagaragaye mu rukiko.
09:50: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yavuze ko mu ibaruwa Gereza ya Nyarugenge [abaregwa bafungiyemo] yandikiye Perezida w’Urukiko yerekana ko Rusesabagina yanze gusinya ku nyandiko y’ihamagazwa mu rubanza ku bujurire.
Ati “Kuri urwo rutonde, hariho abantu 21. Nimero ya mbere ni Paul Rusesabagina. Uru rutonde rwoherejwe n’ubwanditsi bw’urukiko ntabwo Rusesabagina yarusinyeho ariko abandi 20 basinyeho. Ihamagazwa ryakozwe byemewe n’amategeko. Gusaba kongera guhamagaza urubanza byaba ari uburyo bwo gutinza urubanza.
09:47: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko Ingingo ya 98 y’Itegeko rigena imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha igena ko ihamagara rikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Yasobanuye ko iyo inyandiko yageze muri system, icyo gereza ikora ni ukuyishyikiriza abaregwa bakayisinyaho.
Ati “Igihe cyose byakozwe muri ubu buryo, ihamagara riba ryakurikije amategeko.’’
09:43: Me Uwimana yavuze ko urebye mu ikoranabuhanga abaregwa bamenyeshejwe imyanzuro y’Ubushinjacyaha yo guhamagazwa. Yasabye ko Rusesabagina ko yahamagazwa kuko ari bwo buryo bwaba bwemewe n’amategeko.
09:37: Abunganira abaregwa muri uru rubanza basabye urukiko gusuzuma neza niba Rusesabagina yarahamagajwe n’umuntu ubifitiye ububasha.
Me Mukaruzagiriza Chantal yasabye Urukiko ko urubanza rwakomeza kuko n’abandi baburanyi bitabye kandi batahamagajwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
09:25: Me Murangwa Faustin uhagarariye bamwe mu baregera indishyi barimo Nsengiyumva Vincent wari Gitifu wa Nyabimata ubwo FLN yagabaga ibitero, na we yunze mu ry’Ubushinjacyaha, avuga ko urubanza rwakomeza nubwo Paul Rusesabagina atitabye urukiko.
09:23: Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Habyalimana Angelique yabwiye Urukiko ko hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko ko mu gihe umuburanyi yamenyeshejwe iby’iburanisha ariko agahitamo kutitaba, urubanza rwakomeza kuburanishwa.
– Paul Rusesabagina yahamagajwe mu buryo bukurikije amategeko ntiyitaba
Habarurema Jean Pierre yavuze ko hakurikijwe ibimenyetso bihari Paul Rusesabagina yarahamagajwe mu buryo bukurikije amategeko.
Yasobanuye ko Rusesabagina yamenyeshejwe na gereza ko afite urubanza mu ibaruwa yo ku wa 30 Ukuboza 2021.
Paul Rusesabagina yanze gushyira umukono kuri iyo nyandiko ariko bagenzi be 20 baregwa muri dosiye imwe bayisinyaho.

– Ubushinjacyaha buhagarariwe n’abashinjacyaha bane
Mu iburanisha rya none, Ubushinjacyaha muri uru rubanza rw’ubujurire buhagarariwe n’abashinjacyaha bane barimo Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Habyalimana Angelique n’abashinjacyaha ku rwego rw’igihugu barimo Dushimimana Claudine, Ruberwa Bonaventure na Habarurema Jean Pierre.


– Abagize inteko iburanisha
Inteko iburanisha igizwe n’abacamanza barimo Perezida w’Inteko, Rukundakuvuga François Regis; Gakwaya Justin na Kamere Emmanuel.

08:40: Umwanditsi w’urukiko yatangiye asoma imyirondoro y’abaregwa ndetse n’imiterere y’ibyaha bakurikiranyweho.
08:30: Inteko iburanisha yageze mu byicaro byayo mbere y’uko iburanisha ritangira.
08:15: Ababuranyi bose uko ari 20 [ukuyemo Rusesabagina utagaragaye mu rukiko] bageze mu cyumba cy’iburanisha. Nk’uko bisanzwe bambaye impuzankano iranga imfungwa n’abagororwa.







– Rusesabagina ntiyitabye ubujurire
Rusesabagina yikuye mu rubanza muri Werurwe 2021 avuga ko “nta butabera” yizeye kubona. Yari yasabiwe n’Ubushinjacyaha igifungo cya burundu ariko urukiko ruza kumuhanisha igifungo cy’imyaka 25.
Rusesabagina yahamijwe icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba n’icyo gukora no kugira uruhare mu mutwe w’iterabwoba.
Uyu musaza w’imyaka 68 yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, mu gihe ibindi bikorwa byakorewe mu bitero no gutera inkunga iterabwoba, bikaba bigize icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.
Ibihano byahawe Rusesabagina na bagenzi be
– Paul Rusesabagina: Imyaka 25
– Nsabimana Callixte Sankara: Imyaka 20
– Nizeyimana Marc: Imyaka 20
– Bizimana Cassien: Imyaka 20
– Matakamba Jean Berchmans: Imyaka 20
– Shaban Emmanuel: Imyaka 20
– Ntibiramira Innocent: Imyaka 20
– Byukusenge Jean Claude: Imyaka 20
– Nsabimana Jean Damascène: Imyaka 20
– Nikuzwe Siméon: Imyaka 10
– Nsanzubukire Félicien: Imyaka 5
– Munyaneza Anastase: Imyaka 5
– Hakizimana Théogène: Imyaka 5
– Nsengimana Herman: Imyaka 5
– Iyamuremye Emmanuel: Imyaka 5
– Niyirora Marcel: Imyaka 5
– Kwitonda André: Imyaka 5
– Mukandutiye Angelina: Imyaka 5
– Ntabanganyimana Joseph: Imyaka 3
– Nshimiyimana Emmanuel: Imyaka 3
– Ndagijimana Jean Chrétien: Imyaka 3

Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!