Iyi raporo ya NISR igaruka ku bijyanye n’uko ubuhinzi buhagaze mu Rwanda, yasohotse kuri uyu wa 2 Kamena 2025.
Ubusanzwe habaho ibihembwe by’ihinga bitatu, harimo igihembwe cya A (Nzeri-Gashyantare), igihembwe B (Werurwe-Gicurasi), hakaba n’igihembwe C (Kamena-Nzeri).
Iyi raporo yagaragaje ko umusaruro w’imyumbati wazamutseho 5% ugera kuri toni 542.874. Muri rusange kuri hegitare imwe hasaruweho toni 13,5, ku bahinzi bato, na toni 17,9 kuri hegitari ku bahinzi banini. Ubuso bwasaruweho iki gihingwa bungana na hegitari 40.090, nubwo hari hahinzwe hegitare 247.839.
Nubwo umusaruro w’imyubati wazamutse, ubuso buhingwaho iki gihingwa bwagabanyutseho 1,3%, ugereranyije n’ubwari bwahinzwe mu gihembwe A 2024. Umusaruro mwinshi w’iki gihingwa wavuye mu turere twa Ruhango, Nyanza, Ngoma, Kamonyi na Kayonza.
Uretse imyumbati ikindi gihingwa cyazamutse mu musaruro ni ibirayi, aho mu gihembwe A 2025 habonetse toni 475.785, aho nibura kuri hegitari imwe heze toni 7,8. Abahinzi bato bejeje toni 8,7 kuri hegitari, mu gihe abahinzi banini bejeje toni 11,4 kuri hegitari.
Ubuso bwose bwahinzweho ibirayi muri iki gihembwe bwanganaga na hegitari 54.485, zingana n’izamuka rya 0,8% ugereranyije n’ubuso bwari bwahinzwe mu gihembwe A cya 2024. Ibirayi byeze cyane mu turere twa Nyabihu, Musanze na Burera.
Umusaruro w’ibigori n’ibijumba waragabanyutse
Umusaruro w’ibigori wagabanyutseho 5% ugereranyije n’umwaka wabanje, ugera kuri toni 481.246, ibyatewe n’uko ubuso bwabihinzwemo ndetse n’umusaruro ku buso bitahindutse. Umusaruro ku buso ku rwego rw’igihugu wagumye kuri toni ebyiri kuri hegitari, aho abahinzi bato basaruraga toni 1,9 kuri hegitari mu gihe abahinzi banini bo bagezaga kuri toni 4,1.
Ku bijyanye n’ibijumba, umusaruro wabyo na wo waragabanyutse ku buryo bugaragara, aho ubuso byahinzewemo bwagabanyutseho 13,8% ndetse n’umusaruro wabyo wose ugabanyukaho 5%. Ibi bituma ibijumba biri mu bihingwa ngandurarugo byaragabanyutse cyane kurusha ibindi muri iki gihembwe cy’ihinga.
Mu Rwanda, urutoki rukomeje kwiharira ubuso bunini bw’ubuhinzi, aho rwatewe kuri hegitari 268.552 muri iki gihembwe. Nubwo rugifatwa nk’inkingi ya mwamba, umusaruro warwo wagabanyutseho 1,3%, uva kuri toni miliyoni 1,3 ugera kuri toni miliyoni 1,28.
Inyongeramusaruro ku bahinzi bato…
Iyi raporo kandi igaragaza ubusumbane mu buryo abahinzi bato n’abanini babona inyongeramusaruro. Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko abahinzi bafite ubutaka bunini ari bo babashije gukoresha inyongeramusaruro ku gipimo kiri hejuru cyane kurusha abahinzi bato.
Imbuto z’indobanure zakoreshejwe n’abahinzi 85,4% bafite ubutaka bunini, mu gihe abahinzi bato bazikoresheje ku gipimo cya 35,9%. Ifumbire mvaruganda yakoreshejwe na 91,9% by’abahinzi banini, abahinzi bato bayikoresha ku kigero cya 62,4%. Ni mu gihe imiti yica udukoko n’indwara yakoreshejwe ku gipimo cya 86,9% n’abahinzi banini, naho abahinzi bato bayikoresheje ni 40,6%.
Raporo ikomeza igira iti “Ibi bipimo bigaragaza ko abahinzi bato bagifite imbogamizi mu kubona inyongeramusaruro. Gukemura iki cyuho ni ingenzi mu kugera ku iterambere rirambye ry’ubuhinzi kuri bose.”
Nubwo ibyavuye muri raporo bigaragaza ibipimo bitandukanye, ubuhinzi mu Rwanda buracyagaragaza imbaraga mu guhangana n’ibibazo. Leta n’abandi bafatanyabikorwa b’ubuhinzi bitezweho gukoresha ibi byagaragajwe kugira ngo bafate ingamba zihamye, cyane cyane mu guteza imbere abahinzi bato no kongera ibikorwa byo kuhira imyaka ndetse na nkunganire ku nyongeramusaruro.
NISR ivuga ko ubushakashatsi bw’Igihembwe cy’Ihinga bukorwa buri mwaka ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, bukaba ari isoko ikomeye y’amakuru y’ingenzi ku bijyanye n’umutekano w’ibiribwa, ikoreshwa ry’ubutaka, n’umusaruro w’ubuhinzi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!