00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali uri gushakirwa izindi bisi 34 zikoresha amashanyarazi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 August 2026 saa 03:44
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) cyatangaje isoko ryo kugura bisi 34 zikoresha amashanyarazi, mu rwego rwo guteza imbere serivisi yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange idahumanya ikirere mu Mujyi wa Kigali.

Iri soko ryatangajwe na RTDA ku wa 25 Kanama 2026. Iki kigo gisobanura ko uzatsindira iri soko agomba gutanga n’ibikoresho by’ibanze bifasha bisi gukora neza.

RTDA yamenyesheje ba rwiyemezamirimo bashaka iri soko ko basabwa kugura ubwoko bwa bisi zagenewe gutwara abantu mu mijyi, zifite metero umunani z’uburebure kandi ko zigomba kuba zujuje ibisabwa bijyanye n’ubuziranenge bw’ibinyabiziga.

Iki kigo cyasobanuye ko uretse gutanga ibikoresho bishobora gusimbura ibishaje, uzahabwa isoko azaba afite inshingano yo gushyiramo sisiteme z’ikoranabuhanga kandi akanahugura abazitwara.

Abifuza iri soko basabwe gutanga ubusabe bitarenze tariki ya 16 Ukwakira 2026, uzaritsindira akaza afite amezi ane yo kuba yamaze kugeza izi bisi mu Mujyi wa Kigali, amasezerano akimara gusinywa.

Umushinga wo kugura izi bisi uje mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubwikorezi bukoresha ingufu zisukuye, mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guteza imbere uburyo bwo gutwara abantu bugezweho.

RTDA yatangaje ko Umujyi wa Kigali ukeneye izindi bisi 34 zigomba kuboneka mu mezi ane nyuma yo gusinya amasezerano na rwiyemezamirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages