Umugabo w’i Ngoma bikekwa ko yishe mushiki we ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 2 Kamena 2022. Byabereye mu Mudugudu wa Nyabitare mu Kagari ka Matyazo.
Bivugwa ko uwo mugabo yishe mushiki we w’imyaka 45 amutemye ku ijosi, mu mutwe no mu mugongo.
Amakuru IGIHE yamenye avuga ko bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo y’ubutaka. Uwo mugabo yashinjaga mushiki we kugurisha isambu y’umuryango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Matyazo, Musangamfura Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yatemeye mushiki we mu nzira.
Ati “Hari nka saa Kumi amutemera mu nzira. Yamukurikiye amutemera mu Matyazo.”
Nyakwigendera yari akiri umukobwa n’aho musaza we wamwishe yari umugabo wubatse.
Ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Huye kugira ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Umurambo w’uwishwe wajyanywe ku Bitaro bya CHUB gukorerwa isuzuma.
Kamonyi: Umukozi wo mu rugo akekwaho kuniga umukecuru yakoreraga
Umukozi wo mu rugo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi akekwaho kwica anize umukecuru w’imyaka 75 yakoreraga.
Byabereye mu Mudugudu wa Nyamweru mu Kagari ka Bibungo ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 2 Kamena 2022.
Abaturage basanze yamunigiye ku gitanda yararagaho.
Uwo mukozi utarabasha kumenyekana kugeza ubu yari amaze iminsi ibiri muri urwo rugo akora akazi ko kwahirira inka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Mudahemuka Jean Damascène, yavuze ko aho yamunigiye bahasanze ingiga y’igiti gusa nta kimenyetso cyerekana ko yayimukubise.
Ati “Yarangije kumwica afata telefoni ye ahamagara umuhungu we utuye mu Mujyi wa Kigali aramubwira ngo Mukecuru wawe ntuzongera kumubona, arangije ahita acika.”
Kugeza ubu uwo mukozi ari gushakishwa n’inzego z’Ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Polisi bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.
– Nyanza: Yaguwe gitumo amaze kwica ihene enye z’umukecuru yazipakiye mu mufuka
Umusore yaguwe gitumo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza amaze kwica ihene enye z’umukecuru witwa Nyirabasatsi Julia w’imyaka 72 y’amavuko.
Uwo musore w’imyaka 23 y’amavuko yafatiwe mu Mudugudu wa Nzoga mu Kagari ka Nyundo ku wa Kane, tariki ya 2 Kamena 2022.
Yafashwe n’abaturage bamubonye yamaze gushyira izo hene mu mufuka ateze moto ngo azitware, bamushyikiriza inzego z’umutekano.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira, Muhoza Alphonse, yabwiye IGIHE ko uwo musore yasanze ihene inyuma y’urugo aho zari ziziritse akazica, akazishyira mu mufuka ngo azitware.
Ati “Yacunze imvura irimo kugwa arazica azipakira mu mufuka. Yari agamije kuziba kuko yari yazishyize mumufuka afatwa ari gutega moto.’’
Yavuze ko uwo musore atazwi muri ako gace ariko akomoka mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza akaba yivugira ko akunze kuba i Kigali.
Kuri ubu uwo musore afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibirizi mu Karere ka Nyanza.
Gitifu Muhoza yashimiye abaturage bafashe uwo musore, abasaba gukomeza kuba maso no kwirinda ibyaha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!