Yabigarutseho nyuma yo kugirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi, wasuye icyicaro cya Minusca muri Centrafrique.
Ni mu rugendo arimo muri Centrafrique. Kuri uyu wa Kane, Gen Nyakarundi yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bwa Loni muri Centrafrique, zikorera mu gace ka Bossembélé muri Perefegitura ya Ombella-M’Poko.
Ni nyuma y’aho ku wa Gatatu, we n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, bari basuye Ingabo ziri mu butumwa bwa MINUSCA mu gace ka Bria.
Lt Gen Humphrey yavuze ko u Rwanda rwatanze umusanzu ufatika mu mikorere yarwo mu butumwa bwa Loni. Yavuze ko muri Centrafrique hari Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bwa Loni n’izindi ziri mu butumwa bushingiye ku masezerano hagati y’ibihugu kandi ko zose zikora neza.
Ati “Rwandbat1 iri hano i Bangui ireba umutekano wa Bangui. Bangui mu gisirikare ni byo twita izingiro rya byose. Usibye ibyo, zinashinzwe umutekano w’Umukuru w’Igihugu. Ibyo ubwabyo, ni inyongera, hari ingabo nyinshi Bangui muri ariko kugira ngo utoranywe mu bashinzwe umutekano w’Umukuru w’Igihugu, ni umwihariko.”
Yavuze ko Rwandbat2 yo ifite inshingano zo kureba imiyoboro migari, ni ukuvuga umutekano w’ibice byose byinjira muri Bangui. Ati “Ni nk’amaraso y’ubu butumwa. Bakora neza. Hari ibibazo twahuraga nabyo mu gihe cyashize ariko ntekereza ko hari intambwe ifatika yatewe.”
Yavuze kandi ko izindi ngabo ziri mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba nazo zikora akazi keza, hamwe n’izifite ibitaro by’icyitegererezo. Ati “Ibitaro bitanga ubufasha bwose mu by’ubuvuzi, atari kuri Minusca gusa ahubwo no ku basivile batuye hariya. Nk’Umukuru w’Ingabo, nyuzwe n’ibyo Ingabo z’u Rwanda zikora.”
Lt Gen Humphrey yavuze ko aho Ingabo z’u Rwanda zikorera hose, bigoye kumva hari abaturage binubira ibikorwa byazo, ati “kubera icyizere bafite, kubera akazi keza bari gukora, abantu barashaka kubona umusaruro ugaragara, ntabwo bashaka kumva inkuru zidafatika. Ibikorwa byawe bizivugira.”
Kugeza ubu, Lt Gen Humphrey yavuze ko umutekano uhagaze neza muri Centrafrique by’umwihariko muri Bangui no mu nkengero zayo nubwo hamwe na hamwe mu Burengerazuba no mu nkengero z’imipaka hari ibibazo bihumvikana.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!