Uko byagenda Kizito Mihigo aramutse ahamwe n’icyaha nyuma y’imbabazi yahawe

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 15 Gashyantare 2020 saa 11:02
Yasuwe :
0 0

Kizito Mihigo washyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, akekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa, ahamwe n’icyaha byabyutsa n’igihano yaherewe imbabazi na Perezida wa Repubulika.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye muri Nzeri 2018 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, niyo yemeje ifungurwa ry’abagororwa 2140 barimo Kizito Mihigo na Victoire Ingabire Umuhoza, ku mbabazi za Perezida wa Repubulika.

Yasabwaga kwirinda kugwa mu bindi byaha kimwe n’abandi bahawe izo mbabazi cyangwa undi munyarwanda wese.

Ku wa Kane tariki 13 Gashyantare 2020 hiriwe inkuru ku mbuga nkoranyambaga y’uko Kizito Mihigo yafashwe ashaka gutoroka igihugu.

Ayo makuru yaje kwemezwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Gatanu, ivuga ko yatangiye iperereza kuri Kizito Mihigo ku cyaha ‘cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa’.

Kwamburwa Imbabazi

Dosiye igiye gukorwa ishyikirizwe ubushinjacyaha buzakora akazi kabwo bukemeza niba ajya mu rukiko akaburana yahamwa n’icyaha agahanwa. Iteka rya Perezida ryamuhaye imbabazi riteganya n’uburyo bwo kuzimwambura.

Iteka rya Perezida nº 132/01 ryo ku wa 14/09/2018 mu ngingo yaryo ya Gatatu riteganya uwahawe imbabazi ashobora kuzamburwa. Mu mpamvu zigaragazwa zatuma hafatwa icyo cyemezo harimo; igihe yaba akatiwe kubera ikindi cyaha, igihe atiyeretse umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze rw’aho aba, no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho aba, mbere y’iminsi 15.

Mu bindi byatuma yamburwa imbabazi, harimo; igihe yaba atubahirije ibyo kwitaba umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rw’aho atuye inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n’umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze no kuba yajya mu mahanga adasabye Minisitiri w’ubutabera uruhushya.

Ibyo uwahawe imbabazi agomba kubahiriza birangirana n’igihe cy’igifungo cyari gisigaye uwahawe imbabazi yababariwe. Icyakora ingingo ya gatanu iteganya ko bishobora guhindurwa cyangwa bigakurwaho bisabwe n’uwahawe imbabazi wandikira Perezida wa Repubulika agaha kopi Minisitiri w’Ubutabera.

Uko byagenda ku gihano yari yaherewe imbabazi

Iryo teka rya Perezida ryerekana ko agize ikindi cyaha ahanirwa byabyutsa n’igihano yaherewe imbabazi. Ingingo ya Kane y’iryo teka ivuga iby’inkurikizi yo kwamburwa imbabazi ivuga ko uwari wahawe imbabazi afungwa igice cy’igihano cy’igifungo yari asigaje, kibarwa uhereye ku munsi yambuwe imbabazi.

Yafunguwe mu 2018 bivuze ko yari asigaje imyaka itandatu. Hakurikijwe iteka rya Perezida muri izo nkurikizi ku gihano yahererwa ibyo akurikiranyweho hakwiyongeraho imyaka itatu.

Mu 2015 nibwo Kizito yakatiwe gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Ingingo za 245 na 246 z’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko umuntu wakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa 1/3 cyayo; uwakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa 2/3 byayo cyangwa umaze imyaka 20 akatiwe igifungo cya burundu cyangwa igifungo cya burundu y’umwihariko, ashobora gufungurwa by’agateganyo.

Mu 2018 nibwo Kizito Mihigo yasohotse muri gereza ya Nyarugenge i Mageragere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .