Bamwe mu batayishyigikiye bavuze ko byari kuba byiza iyo u Bwongereza bushaka ibihugu binini bikorana aya masezerano, aho kuba u Rwanda.
Icyakora ubuto bw’u Rwanda si ikibazo kuri aya masezerano, nk’uko Umuvugiza wa Guverinoma wungurije, Alain Mukuralinda, yabitangaje.
Yagize ati “Uyu munsi, gutekereza ko u Rwanda ari ruto, ko tudashobora kwakira abimukira, ni ugukabya. Sinzi impamvu mu by’ukuri bikorwa. Icy’ingenzi ni uko u Rwanda rwiteguye. Icy’ingenzi ni uko amasezerano yagenewe ingengo y’imari, kandi akazabonerwa amafaranga. Icy’ingenzi kurushaho, kandi abantu bakunze kutitaho cyangwa se kwirengagiza, ni uko tutagomba kwirengagiza ko twakiriye impunzi zo muri Libya."
Mukuralinda yavuze ko u Rwanda “rwakiriye impunzi ziturutse muri Afghanistan. Mu bihe bya vuba twakiriye abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda bavuye muri Sudani. Ikindi gikomeye, ariko nanone kibabaje, mvuze ko gikomeye kuko abantu bakunze kucyibagirwa, ni uko ubu dufite impunzi zirenga ibihumbi 130 ku butaka bw’u Rwanda zimaze imyaka irenga 10.”
Yasobanuye ko ibyo bitigeze biba ikibazo na mbere hose, bitewe n’imikorere myiza ndetse no gutegura, ati “Ntibyigeze biteza ikibazo icyo ari cyo cyose.”
Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko niba u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira izi mpunzi zituruka mu bihugu bitandukanye, ari ikigaragaza ko rufite ubushobozi bwo kwakira aba bimukira.
Ati “Niba dushobora kwakira impunzi ziturutse muri Libya, Afghanistan, Sudani ndetse n’undi mubare munini w’impunzi, tutitaye ku mubare w’abimukira bazaza, nk’uko nabivuze dufite amahirwe yo kuba iyi gahunda izaterwa inkunga [n’u Bwongereza] nta kibazo kizabaho. Rero si ikibazo cy’umubare w’abantu tuzakira giteye ubwoba cyangwa impungenge. Nta mpungenge zikwiriye kubaho kuri iyi ngingo.”
Abimukira ntibazatura muri Kigali gusa
Mukuralinda yavuze ko ibikorwa byo gutegura aho aba bimukira bazaba batuye by’igihe gito birimbanyije, ku buryo nk’amacumbi bazararamo yamaze gutegurwa kwitegura ‘ndetse n’iyo baza ejo twabakira.’
Ku kijyanye n’aho bazatura mu gihe kirambye, Mukurarinda yavuze ko barimo kwitegura kubaka inyubako aba bamukira bazaturamo.
Yagize ati “Ku bijyanye n’aho bazatura mu buryo burambye, turacyari kubaka. Nibahagera mu mezi atatu, hanyuma bakaguma aho bazatura by’igihe gito mu gihe cy’andi mezi atatu kugera kuri atandatu, [urumva ko] turacyafite umwaka wo gutegura inyubako z’aho bazatura.”
Yongeyeho ko aho bazatura atari muri Kigali gusa, ahubwo ari mu bice byose by’u Rwanda, ati “Ibyo bice [bazaturamo] biri hose mu gihugu. Ntabwo ari muri Kigali gusa. Kuri ubu, turimo kubaka mu Mujyi wa Kigali, ariko ahantu bazatura mu buryo burambye ni mu gihugu hose.”
Imwe mu nyubako izaturwamo n’aba bimukira iri kubakwa i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, mu gihe ibice bizubakwamo izindi nyubako nabyo bikirimo gutegurwa, uretse ko umubare w’ibi bice utatangajwe.
Icyakora yavuze ko umubare w’inyubako zizubakwa uzashingira ku mubare w’abimukira bazaza mu Rwanda. Ati “Tuzujya tumenya umubare w’abazaza mbere y’igihe, rero bitewe n’uwo mubare, tuzajya tureba igikwiriye. Gusa ahantu bazatura mu buryo bw’igihe gito harangije gutegurwa.”
Mukuralinda yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye, ati “N’iyo baba bagomba kuza ejo, twaba twiteguye kubakira.”
Yongeyeho ko mu myiteguro igeze kure harimo n’iyo kuzategura uburyo abo bantu bazinjizwa mu Muryango Nyarwanda.
Ati “Ntitwibagirwe ko aho bazatura mu buryo burambye, bazaba batuye mu Banyarwanda; bazinjizwa mu Muryango Nyarwanda. Ntabwo hazaba hariho igice cyagenewe abimukira, cyangwa ahantu abimukira bazatura bonyine.”
Abimukira bazaba bashobora gusubira i Burayi
Mukuralinda yavuze ko abantu bazaba bifuza kuva mu Rwanda bagasubira mu Burayi, bazajya bafashwa muri iyo gahunda, nk’uko u Rwanda rwabikoze ku mpunzi zaturutse muri Libya.
Yagize ati “Uyu munsi, 90% by’impunzi zaturutse muri Libya zagiye mu bihugu byo hanze mu buryo busanzwe. Uribaza uti ese bagiye he? [Bagiye] muri bya bihugu n’ubundi bifuzaga kujyamo mbere, ubwo bafatirwaga muri Libya, ubwo [aho bagiye] ni mu Burengerazuba bw’Isi, muri Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi hatandukanye."
"Uyu munsi rero niba umwimukira ashaka kugenda mu buryo bwiza, bazabisaba. Uyu munsi kandi u Rwanda ruzabafasha kubisaba, gusa icyemezo cya nyuma cyo kubaha visa kizafatwa n’igihugu kizabakira."
Bizagenda bite ku bimukira batazabona ubuhungiro?
Mukararinda yavuze ko abimukira bazazanwa mu Rwanda bazaba bafite amahirwe atatuma babaho nta gihugu bafite. Ayo mahirwe arimo no guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, mu gihe babyifuza.
Yagize ati “Abimukira bazaba bashobora kujurira. Twanemeye ko mu bihe bimwe na bimwe, abacamanza bazajya bareba muri dosiye zabo, ari abacamanza baturutse mu bihugu biri muri Commonwealth. Rero ibintu byose birahari kugira ngo izo gahunda zose zizakorwe neza kandi zubahwe.”
Yashimangiye ko “Hari amahitamo menshi. Ushobora kuba impunzi, ushobora kuba umwimukira, ushobora kuba umuntu ufite ibyangombwa byo gutura mu Rwanda, ushobora kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda, ushobora gusubira mu gihugu cy’amavuko uramutse ubishaka, niba wumva [uzagirirayo] amahoro. Ushobora kandi kwimukira mu Burayi mu buryo bwiza, Canada n’ahandi.”
“Rero niba hari amahitamo atatu cyangwa ane ku bimukira, sintekereza ko hari ikibazo cyatuma umuntu abaho atagira igihugu. Ntibishoboka mu gihe umuntu afite amahitamo menshi.”
Kugeza ubu u Rwanda ntiruramenya neza umubare w’abimukira ruzakira, icyakora Mukurarinda yemeje ko amafaranga yose azakoreshwa muri iyi gahunda azishyurwa na Leta y’u Bwongereza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!