00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikoranabuhanga rya ’Télémédecine’ ryinjijwe mu Bitaro bya Ruhengeri n’ibigo nderabuzima byabyo

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 20 September 2024 saa 07:42
Yasuwe :

Ibitaro byo ku rwego rwa kabiri byigisha bya Ruhengeri n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho byashyikirijwe mudasobwa 14 zizajya zifashishwa mu kuvura no gukurikirana ubuzima bw’imyororokere bidasabye ko umurwayi yoherezwa ku bitaro ahubwo avurwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya ’Télémédecine’.

Izi mudasobwa zigezweho za Desktop zo mu bwoko bwa i7 ya nyuma igezweho zishobora kwakira murandasi mu buryo bwose, yaba iy’umugozi cyangwa inziramugozi, ni inkunga yatanzwe n’Umuryango Rwanda Health Initiative for Youth and Women igamije gufasha abakenera serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzajya bukoreshwa ku bakenera serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, umurwayi azajya agana ikigo nderabuzima kimwegereye yakirwe n’umukozi uhakorera amusuzume yandike muri mudasobwa ifite ikoranabuhanga na murandasi byo ku rwego rwo hejuru.

Aha azajya aba ari gukorana n’umuganga uri ku Bitaro na we arebe ayo makuru nabona hari ibindi bikenewe asabe umuforomo kubikora cyangwa yivuganire n’umurwayi uri kwivuza maze amwandikire imiti wa muforomo bari gukorana abone kuyiha umurwayi.

Ibi bizatuma umurwayi avurirwa hafi bidasabye ko atakaza umwanya n’amafaranga ajya ku bitaro ahubwo avurirwe ku kigo nderabuzima kandi abikorewe n’umuganga w’inzobere imbona nkubone.

Bizafasha kandi abaforomo bo mu bigo nderabuzima kongera ubumenyi kuko bazajya bigira ku baganga b’inzobere, hiyongereho kubika amakuru y’umurwayi mu buryo bw’ikoranabuhanga no kumukurikirana mu kwivuza kwe byorohe.

Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Ubuvuzi mu Bitaro bya Ruhengeri, Dr Nizigiyimana Jean Claude, yavuze ko bajyaga bahura n’imbogamizi kuko abarwayi bajyaga batinda kubageraho ariko ubu buryo bugiye kubafasha kujya babakurikiranira ku mavuriro abegereye.

Yagize ati "Twari dufite imbogamizi z’uko abarwayi bajyaga batinda kutugeraho cyangwa ngo bafashirizwe ku bigo nderabuzima batarinze kugera hano, hakiyongeraho n’amafaranga batakazaga mu ngendo n’umwanya, ariko ubu iri koranabuhanga rigiye kujya ritworohereza gufasha abarwayi batavuye ku bigo nderabuzima. Murumva ko bizatuma dufasha abarwayi benshi."

Umuyobozi w’Umuryango Rwanda Health Initiative for Youth and Women, watanze iyi nkunga, Dushimeyezu Evangeline, yavuze ko bazakomeza gukorana na Minisiteri y’Ubuzima mu kongerera abaforomo ubumenyi bwo gukoresha iri koranabuhanga agasaba ibigo byazihawe kuzibungabunga no kuzibyaza umusaruro.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Umuryango utari uwa Leta IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation) uharanira uburenganzira bwa muntu wibanda ku buzima bw’imyororokere no kurwanya SIDA, mu ntangiriro z’uyu mwaka werekanye ko kuba abana b’abakobwa bari hasi y’imyaka 19 batoroherezwa mu guhabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere bituma hari abatwara inda zitateganyijwe bityo iyi serivisi ikazagira icyo ibigabanyaho.

Ubuyobozi bw'Ibitaro bya Ruhengeri bwashyikirijwe mudasobwa buzasangira n'ibigo nderabuzima byabyo
Ibitaro bya Ruhengeri n'ibigo nderabuzima 14 nibyo byahawe mudasobwa zizifashishwa mu buzima bw'imyororokere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .