Uburyo BPR iri kunoza serivise igeza ku bakiliya bayo binyuze mu ba-agent

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 16 Nzeri 2020 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

BPR Plc ni imwe muri banki zimaze igihe mu Rwanda, aho ifite amashami 186 ndetse kuri ubu, iyi banki ikaba imaze kugira abayihagarariye mu bice hafi ya byose by’igihugu, bazwi nk’aba-agent, barenga 300 mu gihugu hose.

Uburyo bwo gukorana n’aba-agent BPR Plc yabuhisemo kuko bufasha mu kurushaho kwegereza abaturage serivise za banki bakenera, kandi bagashobora kuzibona amasaha menshi dore ko aba-agent ari abantu basanzwe bikorera ku giti cyabo, bashobora gukomeza ubucuruzi na nyuma y’amasaha banki zisanzwe zifungiraho.

Serivise abakiliya ba BPR Plc bashobora gusanga ku ba-agent bayo harimo izo kubitsa, kubikuza (hakoreshejwe ikarita cyangwa mu buryo busanzwe), kohereza no kwakira amafaranga, kwishyura imisoro, kugura umuriro, ndetse no kumenya amakuru ya konti yawe.

BPR Plc kandi itangaza ko ‘bari kwiga ku zindi serivise zishobora kuzangerwa mu zitangwa n’aba agent, ku buryo uyu mwaka uzarangira izo serivise zamenyakanye’.

Kugeza magingo aya, BPR Plc ifite aba-agent barenga 300 mu gihugu hose, ariko ikaba iri mu mushinga mugari wo kubongera, ku buryo mu mpera za 2021, bazaba barenga 1000 mu gihugu hose.

Ibi byitezweho kuzakomeza korohereza abakiliya ba BPR Plc kubona serivise zizewe kandi ziri hafi yabo.

Hari impungenge zagiye zigaragazwa ku bigenderwaho BPR Plc itoranya abacuruzi bazayibera aba-agent, bamwe bibaza niba abo bantu baba bafite ubushobozi buhagije ku buryo batakwiba amafaranga ya banki n’abakiliya bayo.

BPR itangaza ko uyu mushinga wiganywe ubushishozi ku buryo bidashoboka ko hari ikibazo cyabaho kubera amakosa yo guhitamo umu-agent nabi.

Bagira bati “umuntu ushobora kutubera umu-agent agomba kuba amaze byibura umwaka n’igice akora ubucuruzi, kandi buri ahantu hahurira abantu benshi, [agomba kuba] yubahiriza amabwiriza yose agenga ubucuruzi nk’icyemezo cy’uko ubucuruzi bwandikishije na nimero ya TIN. Agomba kandi kuba yiteguye gushaka igishoro gikenewe cyatuma ahorana amafaranga ahagije yo guha abakiliya ndetse akagomba kuba ari umuntu w’inyangamugayo”.

Bavuze ko uburyo bwo gukorana n’aba-agent bwazanye serivise hafi y’abakiliya, kandi bugatuma izo serivise zitangwa zinoga zikanihuta, kuko bifata igihe kitageze ku munota kugira ngo habeho ihererekanya ry’amafaranga bikozwe n’umu-agent.

Iyi gahunda kandi yafashije abakiliya ba BPR Plc bakoraga ingendo ndende bagiye gushaka serivise za banki kuzibona hafi, kuko aba-agent bashyizwe mu bice bisanzwe bibamo abantu benshi, ku buryo bitagomba umukiliya gukora ingendo ndende agiye kuri banki.

Ikindi iyi gahunda yafashije abakiliya ba BPR Plc ni ukutagira impungenge zishingiye ku masaha yo gufunga kw’amashami yayo, kuko aba-agent bashobora gukora amasaha menshi ndetse no muri weekends.

BPR Plc ifite intego y’uko “binyuze mu ba-agent bayo, serivise zose zajyaga zitangirwa ku mashami yayo kandi bigakorwa mu buryo bwihuse, bwizewe ndetse burambye”.

Muri mpera za 2021, BPR Plc izaba ifite aba-agenti 1000 bavuye ku barenga 300 bahari uyu munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .