Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabivugiye mu kiganiro yagiranye na CGTN America, aho yavuze ku myaka 55 ishize u Rwanda n’u Bushinwa bifitanye umubano ndetse n’uko wakomeza gutera imbere.
Ati “Muri uyu mwaka twizihiza imyaka 55 y’ubufatanye n’u Bushinwa, icyo twifuza ni ugukomeza gushimangira ubwo bufatanye, tukava ku bufatanye busanzwe bushingiye ku bucuruzi n’ishoramari tukagera ku guhanga ibishya ndetse n’ikoranabuhanga.”
Yavuze ko u Rwanda rwifuza gukorana n’u Bushinwa mu guteza imbere inganda kugira ngo igihugu kigere ku rwego rwo kongerera umusaruro wacyo agaciro ndetse kibone ibicuruzwa bishobora koherezwa ku isoko ry’u Bushinwa.
Ati “Kubera iyo mpamvu, twifuza gukorana n’u Bushinwa mu ishoramari mu nganda zitanga umusaruro kugira ngo tugire inganda zongerera musaruro wacu agaciro hano mu Rwanda, zituma dukora ibishobora koherezwa mu Bushinwa.”
Minisitiri Nduhungirehe yashimiye kandi Guverinoma y’u Bushinwa ku cyemezo yafashe cyo gukuraho imisoro ku bicuruzwa biva muri Afurika, avuga ko bizagira uruhare mu kwagura ubucuruzi hagati y’impande zombi.
Ati “Turashimira Guverinoma y’u Bushinwa kuba yarakuyeho imisoro yose ku bicuruzwa bituruka muri Afurika, kuko bizadufasha kongera ubucuruzi n’u Bushinwa.”
Yavuze ko u Rwanda rukomeje gushimira uruhare rw’u Bushinwa mu guteza imbere ibikorwaremezo birimo imihanda, ibiraro n’ibitaro, avuga ko byagize uruhare mu iterambere ry’igihugu no mu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.
Ati “Turashima cyane ishoramari ry’u Bushinwa mu bikorwaremezo byo mu Rwanda, birimo imihanda, ibiraro n’ibitaro, kuko byafashije Abanyarwanda mu iterambere ry’igihugu cyacu no mu kuzamura imibereho yabo.”
U Rwanda nk’irembo ry’u Bushinwa muri Afurika
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Afurika ifite amahirwe menshi yo gukorana n’u Bushinwa mu nzego zirimo ishoramari, ikoranabuhanga n’ubucuruzi, cyane cyane nyuma y’ishyirwaho ry’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).
Yavuze ko iri soko rigomba kujyana no guteza imbere inganda, ibikorwaremezo no guhuza amasoko kugira ngo Afurika ibashe kwagura ubucuruzi bwayo.
Ati “Mu 2018, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe washyizeho Isoko Rusange rya Afurika nk’uburyo bushya bwo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, ariko ibyo bigomba kujyana no guteza imbere inganda no guhuza ibikorwaremezo.”
Yakomeje avuga ko uruhare rw’u Bushinwa mu kubaka ibikorwaremezo mu bihugu bitandukanye bya Afurika ndetse no gufungura isoko ryabwo ku bicuruzwa bya Afurika bitanga amahirwe mashya y’ubufatanye.
Ati “Kubera ko u Bushinwa bwashoye imari mu bikorwaremezo mu bihugu byinshi, hafi ya byose byo muri Afurika, kandi bugafata icyemezo cyo gukuraho imisoro ku bicuruzwa biva muri Afurika, hari amahirwe yo gukomeza guteza imbere ishoramari, ihererekanya ry’ikoranabuhanga ndetse n’ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Afurika.”
Yavuze ko u Rwanda rushobora kuba irembo ry’u Bushinwa muri Afurika bitewe n’impinduka rwakoze mu koroshya ubucuruzi no guteza imbere ibikorwaremezo.
Ati “Twizera ko u Rwanda rushobora kuba irembo ry’u Bushinwa muri uyu mugabane, kuko u Rwanda rwavuguruye uburyo bwo gukora ubucuruzi, rwavuguruye uburyo bw'ubucuruzi kandi rwashoye imari mu bikorwaremezo.”
Yongeyeho ko ubufatanye hagati ya Afurika n’u Bushinwa bushobora kuzana inyungu ku mpande zombi.
Ati “Twizera ko u Rwanda ndetse na Afurika muri rusange bifite amahirwe yo kongera ishoramari ry’u Bushinwa kuri uyu mugabane ndetse no kurushaho kohereza ibicuruzwa byacu bikorerwa hano ku masoko y’u Bushinwa. Ni ubufatanye butanga inyungu ku mpande zombi kandi twizera ko buzakomeza.”
Yifuza ko Amerika n’u Bushinwa byifatanya mu gukemura ibibazo
Ku mubano hagati y’u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwifuza kubona ibihugu byombi byifatanya mu gukemura ibibazo byugarije Isi.
Ati “Twifuza ko u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byicara hamwe bikaganira ku bibazo bikomeye, atari ibireba ibihugu byombi gusa, ahubwo n’ibibazo by’Isi yose bitureba twese, nk’ubucuruzi buboneye, imihindagurikire y’ikirere, iterambere ndetse n’iyimuka ry’abantu.”
Yavuze ko Afurika ikeneye Isi irangwa n’ubufatanye kurusha ubushyamirane hagati y’ibihugu bikomeye, kuko ibyo byafasha umugabane gukomeza inzira y’iterambere.
Ati “Icyo twifuza ni ukubona Isi izira ubushyamirane hagati y’imiryango y’ubukungu, ahubwo hakabaho ubufatanye bwinshi bwagirira Afurika akamaro.”
Minisitiri Nduhungirehe atanze ubu butumwa mu gihe Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, ari kugirira uruzinduko rw’iminsi itatu muri Amerika, rwatangiye ku wa 23 Nzeri 2026.
Byitezwe ko Perezida Xi aganira na Donald Trump ku buryo u Bushinwa na Amerika byakemura amakimbirane bimaze igihe kinini bifitanye, ashingiye ahanini ku bucuruzi.







Ibitekerezo 0