00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kunguka uruganda rwa Sima rwa miliyari 102 Frw

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 11 September 2022 saa 07:59
Yasuwe :

Ibikorwaremezo mu Rwanda bizamurwa amanywa n’ijoro, bituma ibikoresho birimo nk’isima bikenerwa ku bwinshi, ku buryo abashoramari bahanze amaso uru rwego kugira ngo batange umusanzu wabo. Ni byo byatumye kuri ubu mu Karere ka Muhanga hari kubakwa uruganda rwa Sima rugiye kunganira izisanzwe.

Inganda zisanzwe mu Rwanda zitunganya sima ni ebyiri: Urwa Cimerwa Plc ruherereye mu Bugarama i Rusizi n’urwa Prime Cement Ltd ruherereye i Musanze mu Majyaruguru.

Ntabwo zifite ubushobozi bwo guhaza isoko ari nabyo bituma habaho guhenda kwa sima yaba ikorerwa mu gihugu ndetse n’itumizwa mu mahanga.

Ibi ni ibibazo bigiye kubonerwa umuti binyuze mu mushinga wa Anjia Prefabricated Construction Rwanda wo kubaka uruganda rukorera sima mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Muhanga.

Anjia Prefabricated Construction isanzwe ifite icyicaro muri Ethiopia ariko ikorera no mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

I Muhanga iri kubaka uruganda ku buso bungana na hegitari 67, rukaba rwitezweho kuzajya rukora sima n’ibindi bikoresho byifashishwa mu bwubatsi.

Ubuyobozi bw’Uruganda Anjia Prefabricated Construction butangaza ko nirwuzura ruzajya nibura rutanga umusaruro ungana na Toni 1.000.000 ku mwaka. Byitezwe ko ruzatanga akazi ku baturage barenga 1200.

Iri shoramari ribarirwa agaciro ka miliyoni 100 $ [hafi muri miliyari 102Frw] ndetse imirimo yo kurwubaka igeze kure kuko abashinzwe kurwubakisha bavuga ko nibura muri Gashyantare 2023, ruzaba rwamaze kuzura.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe ubukungu, Bizimana Eric yabwiye IGIHE ko kugeza ubu imirimo yo kubaka uru ruganda igeze ku kigero cya 70%.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022, Hailemariam Desalegn Boshe wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ari kumwe n’Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Zephanie Niyonkuru basuye ahari kubakwa uru ruganda.

Visi Meya Bizimana ati “Ahantu rwubatse ni mu cyanya cyahariwe inganda, ibi bizazamura icyizere cy’abandi bashoramari bashobore kuza gushora imari mu Rwanda by’umwihariko i Muhanga.”

Yakomeje agira ati “Kuba uru ruganda ruje muri aka karere haboneka n’indi mirimo ndetse n’igihugu kikungukira mu kuba kizajya kibonera hafi nk’iyo sima yatumizwaga mu mahanga.”

Uru ruganda kandi rurateganya gukora sima itamenyerewe yubakwishwa ibiraro bica mu mazi. Ibikoresho bizakorwamo Sima biteganyijwe ko bimwe bizava i Rubavu birimo amakoro ndetse Kalemie muri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahari irindi shami ry’uru ruganda.

Cimerwa ikorera mu Rwanda kuva mu 1984, kuri ubu ikaba ikora toni ibihumbi 600 za sima ivuye kuri toni ibihumbi 50 ku mwaka.

Uruganda rwa Prime Cement rufite ubushobozi bwo gutunganya toni ibihumbi 600 za sima ku mwaka ariko rukagira intego yo kuzamura uyu musaruro, ukagera kuri toni miliyoni 1,2 nibura mu 2023.

Mbere ya 2020, imibare yerekanaga ko u Rwanda rukenera sima igera kuri toni ibihumbi 800 buri mwaka, mu gihe inganda z’imbere mu gihugu zari zifite ubushobozi bwo gushyira ku isoko sima ingana na toni 480.000 buri mwaka, ibintu byatumaga ingano ya sima itumizwa mu mahanga ikiri hejuru.

Imirimo yo kubaka uru ruganda igeze ku kigero cya 70%
Hailemariam Desalegn wigeze kuba Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia yasuye ahari kubakwa uruganda rukora sima mu Rwanda
Abayobozi batandukanye barimo Hailemariam Desalegn wigeze kuba Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia basuye uruganda ruri kubakwa i Muhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .