00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kujya muri Congo byaba bisa no kwivanga- Gen Kabarebe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 5 Gashyantare 2023 saa 07:07
Yasuwe :

Umujyanama wa Perezida wa Repububulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze u Rwanda rutapfa kujya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gihe ibindi bihugu bitarahaguruka ngo bihagarike ubwicanyi buri gukorerwa abavuga ikinyarwanda bo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Gen James Kabarebe yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2023, ubwo yaganirizaga urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali rusaga 600 rwitabiriye ibiganiro bigamije kurwigisha amateka yaranze u Rwanda ndetse n’uruhare rufite mu guharanira kubaka ahazaza heza h’igihugu.

Kimwe mu bibazo yabajijwe n’uru rubyiruko, harimo kuba u Rwanda rushobora kujya guhagarika ibiri gukorerwa abavuga ururimi rw’ikinyarwanda b’abatutsi bo mu burasirazuba bwa Congo.

Mu gusubiza iki kibazo, Gen Kabarebe yavuze ko ibibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abantu bose barabibona barabikurikira kandi ko ubirebye nabyo ari Jenoside.

Yavuze ko nubwo ibiri kubera muri iki gihugu bibonwa n’amahanga ariko asa n’aho ntacyo ashaka kugikoraho bityo ko u Rwanda rufashe iya mbere rukajyayo byaba bisa no kwivanga.

Ati “Ni Jenoside ariko ni ikindi gihugu kandi u Rwanda turi mu bihugu bindi ku isi byinshi cyane, mu gihe rero Isi itaravuga ngo ni Jenoside ibera hariya, batarabyemeza ko ari yo iri kubera hariya nubwo ari yo, twebwe twenyine nk’u Rwanda tuvuze ko ari Jenoside hari n’igihe byagaragara ko twivanze mu bibazo by’ikindi gihugu kandi Isi itaravuga ngo dore Jenoside iri kubera ahangaha.”

Yagaragaje ko hari ingamba ziri gukorwa kugira ngo ibintu bibe byasubira ku murongo harimo n’ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nubwo u Rwanda nta musirikare warwo urimo.

Ati “Hariya hari ibihumbi 19 by’abasirikare ba Loni, hari ingabo za EAC u Rwanda rwagizemo uruhare kugira ngo ziriya ngabo zigire uruhare nazo zibe hariya zihagarike biriya bibera hariya habeho kumvikana n’ibindi hakaba n’inama y’ibihugu bya EAC.”

Gen Kabarebe yavuze ko u Rwanda rutagenda rwonyine muri iki gihugu mu gihe hari izindi ngamba zigenda zifatwa.

Ati “Mu gihe rero harimo izi ngamba zafashwe na EAC muri rusange zo guhagarika biriya ntabwo u Rwanda rwagenda rwonyine ngo abe ruva muri ibyo bihugu bindi rugende rwonyine ruge kubikora.”

Gen. Kabarebe yagaragaje ko ibibera muri Congo kandi ko ubuyobozi bw’igihugu bubwirwa gukemura ibyo bibazo nubwo ubushake bwabyo bukiri buke.

Ati “Na Papa avuye hariya yarabibabwiye n’andi mahanga n’ibihugu byose, ari u Bufaransa, u Bwongereza, Amerika barabibabwira ndibwira ko natwe ari byiza muri iki gihe kujyana n’abandi ariko tugakurikiranira hafi.”

Mu gihe hakomeje imirwano hagati y’ingabo za Leta muri iki gihugu, FARDC, n’Umutwe wa M23, Gen Kabarebe yashimye ko abari bari guhigwa bishatsemo imbaraga bakaba bari gutsinda uyu munsi.

Ati “Ikindi na bariya bari kuyikorerwa nabo barimo kwirwanaho, birwanyeho ku buryo ubu barimo gutsinda. Ku makuru murabikurikirana ku mbuga nkoranyambaga hose biratangazwa ba bandi bashakaga kwicwa nabo biyubatsemo imbaraga kugeza ubu ndibaza ko bagishoboye kwirwanaho.”

Ibintu bikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa RDC, ahakomeje kuvugwa ku bwicanyi burimo gukorerwa Abatutsi b’Abanye-Congo, ku buryo hari intabaza nyinshi zivuga ko ari Jenoside irimo gutegurwa.

RDC yakomeje kwima amatwi ayo majwi, mu gihe bigaragazwa na raporo nyinshi, harimo iheruka y’intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ku kurwanya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu.

Ibi byatumye Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, yatumiye abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango mu nama idasanzwe, iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023.

Nk’uko byatangajwe n’Ubunyamabanga bukuru bw’uyu muryango ni inama igamije "gusuzumira hamwe ibijyanye n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’ibigomba gukurikira".

Gen Kabarebe yavuze ko u Rwanda rutava mu bindi bihugu ngo rujye muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .