Iyi ni indi ntambwe u Rwanda ruteye mu rugendo rwarwo rwo guhinduka ihurira ry’imikino y’amasiganwa y’imodoka [motorsport] mu karere.
Uyu mushinga ukubiyemo n’ibindi bikorwa birimo kubaka ikibuga cyagenewe gusiganwirwamo n’utumodoka duto [go-kart track], ikibuga cyo gukoreramo ibizwi nka ‘drifting’ na ‘autocross’.
Hazubakwa kandi icyanya cyagenewe ibikorwa byo gusiganwa kw’ibinyabiziga mu buryo bw’ikoranabuhanga [sim-racing], hamwe n’igaraji ryo gufasha no gutunganya imodoka.
Intego y’uyu mushinga ni ugutahura impano muri iyi mikino mu Rwanda no kuzikuza, gukurura ba mukerarugendo benshi no gufasha ubukungu bw’igihugu kuzamuka.
Ibi bibaye mu gihe u Rwanda ruri gusaba kwakira irushanwa rikomeye rya Formula One Grand Prix. Ibi biramutse bibaye, byaba ari inshuro ya mbere irushanwa nk’iri ribereye muri Afurika kuva ryabera muri Afurika y’Epfo mu 1993.
Perezida Paul Kagame ni we wa mbere watangaje icyifuzo cy’u Rwanda cyo kwakira iri rushanwa mu Ukuboza 2024, mu nama rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka ku Isi [FIA] yabereye i Kigali.
Abayobozi ba Formula One bakiriye neza icyifuzo cy’u Rwanda, aho Umuyobozi Mukuru wa Formula One, yavuze ko hateguwe izindi nama nyinshi nyuma yo kubona icyifuzo cyo kwakira iri rushanwa kivuye mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!