Zakharova yavuze ko u Burusiya butazahwema kunoza umubano na Pyongyang ku bw’icyo gikorwa cy’ingenzi Koreya ya Ruguru yagizemo uruhare.
Amakuru yavuzwe kuva kera y’uko Ingabo za Koreya ya Ruguru ziri mu ntambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine yaje kwemezwa binyuze mu nama yanyuze kuri Televiziyo yahuje Perezida Vladimir Putin n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Valery Gerasimov.
Ingabo za Koreya ya Ruguru zoherejwe muri ako gace nyuma y’amasezerano ibihugu byombi byasinyanye agendanye n’ubufatanye mu by’umutekano, yatangiye gukurikizwa yashyizweho umukono mu Ukuboza kwa 2024.
Ibindi byari bikubiyemo ni uko bazafatanya mu bya gisirikare mu buryo bwose bushoboka cyane cyane mu gihe igihugu kimwe cyaba gitewe.
Zarakhova yagaragaje ko ubufatanye bwa Koreya ya Ruguru muri iyi ntambara bugiye gutuma umubano hagati y’ibi bihugu byombi ukomeza gukomera.
Ati “Ubu bufatanye inshuti zacu zagaragaje bwerekana uburyo umubano hagati yacu ukomeye kandi twizeye ko uzakomeza gukomera ndetse ukanatera imbere kurushaho.”
Ku rundi ruhande Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burusiya, Valery Gerasimov, yashimagije ubunyamwuga n’ubushake bwaranze izi ngabo muri iyi ntambara.
Ati “Ingabo za Koreya ya Ruguru zikomeje kwerekana ubunyamwuga, ubushake ndetse n’ubutwari ku rugamba.”
Yakomeje ashimira cyane uruhare izi ngabo zagize mu kubohora agace kegereye Umujyi wa Sudzha wari warafashwe n’ingabo za Ukraine.
Kursk iherereye mu Burengerazuba bw’u Burusiya, ikaba ihana umupaka na Ukraine. Muri Kanama 2024 ingabo za Ukraine zagabye ibitero bitunguranye kuri iki gice, biba ubwa mbere nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi igice cy’u Burusiya cyigaruriwe n’ingabo z’amahanga.
Ingabo za Ukraine zigaruriye ubuso bungana na kilometero kare 1300 harimo n’Umujyi wa Sudzha. Icyakora u Burusiya bufashijwe na Koreya ya Ruguru bumaze kwisubiza igice kinini cya Kursk.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!