Aya masezerano y'ubufatanye yashyizweho umukono na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr. Biruta Vincent na mugenzi we w'u Bufaransa, Stéphane Séjourné, kuri uyu wa 6 Mata 2024.

Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko uretse ayo masezerano, hari n’andi basinyanye yerekeye ubufatanye mu by'indege, azafasha gukomeza kwagura ubuhahirane hagati ya Kigali na Paris, yombi akaba ahera mu 2024 akazarangira mu 2028.

Ati “Ayo masezerano yose aje gukomeza ubushuti ibihugu byacu bifitanye, tukaba tuzakomeza kubungabunga iyo migenderanire.”

Yashimye kandi uruhare rw’amasezerano ibihugu byombi biherutse gusinyana ajyanye no kudasoresha kabiri hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, ndetse n’ubundi bufatanye bugerwaho binyuze muri Agence française de développement (AFD).

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa, Stéphane Séjourné, yavuze ko u Bufaransa n’u Rwanda byubatse ubufatanye bukomeye kandi butanga umusaruro ku mpande zombi akaba ari yo mpamvu buhora bushyirwamo imbaraga.

Yagize ati "Dushingira ku nkingi eshatu zigaragaza ko dufitanye ubushuti burambye: Amateka, kwibuka ndetse n'ubutabera,”

Yavuze ko ayo masezerano y’ubufatanye basinyanye n’u Rwanda azibanda cyane ku kubakira ubushobozi urwego rw’ubuvuzi, hubakwa ibitaro, hahugurwa abakora mu buvuzi, ikindi ni ukurwanya ubukene no kurengera ibidukikije.

Ati “turizera ko ayo masezerano azakomereza no mu bindi byiciro mu myaka iri imbere.”

Minisitiri Séjourné, uri mu Rwanda aho yitabiriye Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi ahagaragariye Perezida Emmanuel Macron, yavuze ko we n’igihugu cye bifatanyije n’u Rwanda ndetse n’abacitse ku icumu rya Jenoside muri ibi bihe byo kwibuka.

“Muri ibi bihe byo kwibuka ndumva uburibwe bw’imiryango, abana ndetse n’abandi bacitse ku icumu rya Jenoside Yakorewe Abatutsi, nimukomere twifatanyije namwe.”

Yongeye kuvuga ko hari Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rugiye kubakwa rwagati I Paris, kugira ngo ayo mateka akomeze abungabungwe.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr. Biruta Vincent na mugenzi we w'u Bufaransa, Stéphane Séjourné, bashyize umukono  ku masezerano y'ubufatanye
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr. Biruta Vincent na mugenzi we w'u Bufaransa, Stéphane Séjourné, bashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Stéphane Séjourné, yavuze ko u Bufaransa n’u Rwanda byubatse ubufatanye bukomeye kandi butanga umusaruro ku mpande zombi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Stéphane Séjourné, yavuze ko u Bufaransa n’u Rwanda byubatse ubufatanye bukomeye kandi butanga umusaruro ku mpande zombi
Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko aya masezerano azafasha mu bikorwa by'iterambere
Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko aya masezerano azafasha mu bikorwa by'iterambere
Ubufatanye bw'u Rwanda n'u Bufaransa byashimangiye umubano mwiza
Ubufatanye bw'u Rwanda n'u Bufaransa byashimangiye umubano mwiza
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr. Biruta Vincent na mugenzi we w'u Bufaransa, Stéphane Séjourné, bahuye kuri uyu wa 6 Mata 2024.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr. Biruta Vincent na mugenzi we w'u Bufaransa, Stéphane Séjourné, bahuye kuri uyu wa 6 Mata 2024.
Ibihugu byombi byahize gukomeza kwagura umubano
Ibihugu byombi byahize gukomeza kwagura umubano
Aba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga b'u Rwanda n'u Bufaransa baganiriye kuri uyu wa 6 Mata 2024
Aba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga b'u Rwanda n'u Bufaransa baganiriye kuri uyu wa 6 Mata 2024
Minisitiri Séjourné, ari mu Rwanda aho yitabiriye Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi
Minisitiri Séjourné, ari mu Rwanda aho yitabiriye Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi
Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko uretse ayo masezerano, hari n’andi basinyanye yerekeye ubufatanye mu by'indege
Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko uretse ayo masezerano, hari n’andi basinyanye yerekeye ubufatanye mu by'indege
Minisitiri Séjourné yaherekejwe n'abandi bayobozi batandukanye bo mu Bufaransa
Minisitiri Séjourné yaherekejwe n'abandi bayobozi batandukanye bo mu Bufaransa

Amafoto: Yuhi Augustin